Tanzania: Indege y’abagenzi yarohamye mu kiyaga cya Victoria

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 6, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Indege ya Kompanyi ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Tanzania yitwa Precision Air, yakoze impanuka igwa mu Kiyaga cya Victoria ubwo yari iri hafi kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba mu gihe cy’imvura nyinshi irimo n’umuyaga.

Bivugwa ko iyo ndege yari itwaye abantu 43 barimo abagenzi 39, abantu26 bakaba ari bo bamaze kurokorwa bavanywe mu mazi gusa ntiharamenyekana niba hari ababa babuze ubuzima muri iyo ndege yahagurutse mu Mujyi wa Dar Es Salaam kuri iki Cyumweru.

Abaybozi bavuga ko iyo mpanuka yatewe n’ikirere kibi, ndetse bakemeza ko abamaze gutabarwa bahise boherezwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yihanganishije abaturage, abasaba kwiangana mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Yagize ati: “Nakiriye amakuru y’iyo mpanuka y’indege ya Precision Air mu gahinda. Reka dutuze muri uyu mwanya mu gihe abatabazi bakomeje ubutumwa bwabo bwo gutabara abantu ari na ko dusaba Imana kudufasha.”

Precision Air ni cyo kigo gikomeye kurusha ibindi mu byigenga bitanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu Kirere. Amashusho y’indege yayo yakoze impanuka agakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga cyane, agaragaza iyo ndege yibiye mu mazi hasigaye umurizo wayo gusa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 6, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE