Tanzania: Hadutse imyigaragambyo hategerejwe ibizava mu matora ya Perezida
Mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam hadutse imyigaragambyo ikaze nyuma yuko Abakandida b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakuwe ku rutonde rw’abagombaga guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, nibwo abaturage ba Tanzania barenga miliyoni 37 baramukiye mu matora ya Perezida.
Ibyayavuyemo biteganyijwe ko bizatangazwa mu minsi itatu ya nyuma y’amatora.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko itsinda rikurikirana imikoreshereze ya interineti, NetBlocks ryatangaje ko serivisi za interineti zabaye zihagaritswe mu gihugu hose, mu gihe amashusho atagenzuwe neza yerekanye urubyiruko ruterana amabuye n’abashinzwe umutekano ndetse batwitse sitasiyo ya lisansi.
Bamwe mu batanze amakuru batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa bavuze ko abarenga amagana bari kwigaragambya berekeza ku kiraro Selander Bridge kiri rwagati mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Abaturage bahamirije Reuters ko iyo myigaragambyo yabaye mu bice bine by’Umujyi wa Dar es Salaam, mu gihe amashusho ya BBC mu ishami ry’ururimi rw’Igiswahili yerekanye inzego z’umutekano zirasa mu bigaragambya, zikoresheje ibyuka biryana mu maso.
Reuters yatangaje ko inzego z’ubuyobozi na Polisi bataragira icyo batangaza kuri iyo myigaragambyo.
Komisiyo y’Igihugu ya Amatora muri Tanzania yakuye ku rutonde ishyaka CHADEMA ryahabwaga amahirwe yo gutsinda amatora ndetse uwari uriyoboye, Tundu Lissu ubu arafunzwe aho ari kuburanishwa ku byaha byo kugambanira igihugu, nubwo abihakana.
Perezida Samia Suluhu Hassan uri ku butegetsi akaba ari na we uhabwa amahirwe ya gutsinda amatora.
Mu bandi bakandida 16 bahanganye barimo Kunje Ngombale Mwiru w’ishyaka All African People’s Forum, (AAFP), Yustas Rwamugira wo mu ishyaka Tanzania Labour Party, (TLP), Wilson Mulumbe w’ishyaka ADC,Augustine Lyatonga Mrema wa National League for Democracy (NLD), Hashim Rungwe Mapunda uhagarariye ishyaka Civic Coalition of Kenya, (CCK), John Momose Cheyo wo muri Makini Party, (MAKINI) n’abandi.
