Syria: Inyeshyamba eshatu zishyigikiwe n’ubutegetsi zishwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abarwanyi Batatu bashyigikiye ubutegetsi muri Syria bishwe kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Kanama 2023 mu gitero cyagabwe ku bubiko bw’intwaro n’umutwe ugendera ku matwara ya Kiyisilamu.

Igitero cyatewe mu gice cy’ubutayu mu gihugu rwagati nkuko byatangajwe n’umuryango utari uwa Leta.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike habaye ikindi kibasiye imodoka ya gisirikare mu Burasirazuba bwa Syria. 

Iki gitero ni cyo gikomeye kibayeho kibasiye ingabo za Leta muri uyu mwaka, nkuko byatangajwe n’Umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Syria.

Watangaje ko abasirikare ba Guverinoma 33 bahatakarije ubuzima.  

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, umutwe ugendera ku matwara ya Kiyisilamu (Islamic State) bagabye igitero ku bubiko bw’intwaro mu gace ka Palmyre bica abarwanyi 3 bashyigikiye ubutegetsi bakomeretsa abandi 8, imibare ikaba ishobora kwiyongera.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE