Sudani y’Epfo yatangiye kohereza Ingabo muri RDC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abasirikare barenga 40 ba Sudani y’Epfo ku cyumweru bageze i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kwifatanya n’ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zagiyeyo kurwanya  inyeshyamba no gucungira umutekano abasivili. 

Iri ni itsinda rito ribanjirije abandi basirikare bagera kuri 710 muri 750 Sudani y’Epfo yasezeranyije ko izohereza muri RDC kugira ngo batange umusanzu mu kugarura amahoro muri icyo Gihugu.

Ingabo za Sudani y’Epfo ni zo za nyuma zihageze mu zemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu bo muri EAC zo koherezwa mu burasirazuba bwa DR Congo, mu nama yabo y’i Bujumbura muri Gashyantare (2).

Bari mu mutwe w’ingabo z’ibihugu birindwi bigize EAC washyizweho mu kwezi kwa Kamena  2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byasubiyemo amagambo ya Koloneli Jok Akech, wo mu ngabo za Sudani y’Epfo akaba ari no mu mutwe w’ingabo za EAC wagize ati: “Ikaze i Goma. Ubu muri ahandi hantu hatandukanye ho gukorera. Mugomba kuba mwiteguye”.

Kuva wakongera kubura imirwano mu Gushyingo (11) mu 2021, umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari wigaruriye ibice byinshi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Muri iyo Ntara, imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) yatumye abaturage barenga 520,000 bava mu byabo barahunga, nkuko Loni  ibivuga.

Gahunda nyinshi zo mu Karere zigamije guhagarika imirwano zarananiwe, bitewe ahanini n’uko ubuyobozi bwa RDC butashyize mu bikorwa ibyo bwiyemeje gukora.

Nk’urugero, amasezerano y’agahenge yagizwemo uruhare na Angola yari yitezwe gutangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 7 Werurwe (3), yahise arengwaho nk’ako kanya.

Italiki ya 30 Werurwe yari yitezwe kuba ari yo ya nyuma ku “mitwe yose yitwaje intwaro” yo kuba yamaze gusubira inyuma, nkuko bikubiye mu ngengabihe ya EAC yagezweho hagati muri Gashyantare (2), nkuko AFP ibitangaza, ariko iyo taliki ntarengwa ntiyubahirijwe.

Jenerali Jeff Nyagah, Umunya-Kenya ukuriye umutwe w’ingabo za EAC, ku wa gatanu yabwiye abanyamakuru ko gahunda yo gusubira inyuma y’inyeshyamba za M23 izakorwa “mu byiciro”.

BBC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE