Steve Rubanguka yahagaritse gukina ruhago ku myaka 29

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’,  Rubanguka Steve wakiniraga Spartakos Kitiou FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Cyprus, yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 29. 

Ibi yabitangaje mu Butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025, ashimira abamufashije mu mu myaka 11 yari amaze aconga ruhago nk’uwabigize umwuga.

Ati: ”Nyuma y’imyaka 11 nkina umupira w’amaguru nk’uwabagize umwuga, nanyuze mu bihe byiza n’ibigoranye ingendo n’ibyo kwibuka byinshi, nahisemo guhagarikira hano. Bidakuyeho ko byose birangiye ahubwo ngiye mu bindi byiza kurushaho.”

Yakomeje agaragaza ko yishimira kuba yarakiniye ikipe y’Igihugu ndetse ashimira abatoza bamufashije muri uru rugendo.

Ati: ”Umupira w’amaguru wanyigishije kugira ikinyabupfura, kwihangana n’ubunararibonye butazibagirana harimo icyubahiro gikomeye cyo gukinira Igihugu cyanjye nkunda ( u Rwanda). Kubw’ibyo, nzahora mbishimira iteka.

Ndashimira abatoza bose, abayobozi, bagenzi banjye twakinanye ndetse n’abafana bose bagize uruhare mu rugendo rwanjye mwarakoze kuri buri somo, buri ntambwe n’igihe cyose mwapaye urukundo.

Igihe kirageze ngo nerekeze amaso mu bindi bizamfasha kwiyubaka, gukura no kuba Umuyobozi. Umupira w’amaguru warakoze.”

Uretse Spartakos Kitiou FC, uyu mukinnyi yanyuze mu makipe atandukanye arimo RFC Wetteren, Patro Eisden, K. Rupel Boom zo mu Bubiligi; Karaiskakis yo mu Bugiriki; Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Al-Nojoom yo muri Arabie Saoudite.

Uyu musore wakiniye ikipe y’Igihugu “Amavubi “ bwa mbere mu 2021 asezeye yarahamagawe inshuro 17.

Rubanguka Steve yishimira ko yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 9, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE