Somalia: Abagabye igitero kuri gereza y’urwego rw’ubutasi bishwe

Guverinoma ya Somalia yatangaje ko yamaze kwica abantu barindwi bo mu mutwe w’intagondwa wa al-Shabab nyuma yuko bagabye igitero cyakanze benshi kuri gereza ikomeye y’Urwego rw’Ubutasi iri mu murwa Mukuru Mogadishu.
Ikinyamakuru cya Leta ya Somalia, Sonna Live, kuri iki Cyumweru cyatangaje ko abo barwanyi ba al-Shabab bari biyambitse imyenda gisirikare ngo babone uko binjira muri gereza bituma habaho imirwano yaguyemo abasirikare b’Igihugu benshi nubwo imibare yabo itatangajwe.
Ku mugoroba wo ku wa 04 Ukwakira, ni bwo abantu bumvise ibiturika n’urusaku rw’amasasu biturutse muri gereza isanzwe ifungirwamo abarwanyi ba al-Shabab ya Godka Jilicow, iri i Mogadishu.
Mu itangazo al-Shabab yashyize hanze, yavuze ko yafunguye imfungwa zose z’Abayisilamu zari zifungiye muri iyo gereza, ndetse ivuga ko yishe benshi mu bacungagereza.
Gusa Guverinoma yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mirwano ivuga ko ari intwari zatangiye Igihugu.
Gereza ya Godka Jilicow iherereye hafi y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu cya Somalia hagati mu mujyi wa Mogadishu, ikaba igenzurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISA), ndetse ifungirwamo abarwanyi ba al-Shabab n’abandi bantu bakomeye mu gihugu.
Icyo gitero cyafashwe nk’igihombo gikomeye kuri NISA gishobora gutera ibibazo byinshi by’umutekano mu gihugu.
Umutwe wa al-Shabab ufitanye isano n’umutwe wa al-Qaeda, ukaba umaze hafi imyaka 20 mu ntambara n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byose bigamije guhirika Guverinoma ya Somalia.