Sobanukirwa ingamba u Rwanda rwafashe zo kwigisha inzobere mu bumenyi bwa nikeleyeri

Kaminuza y’u Rwanda (UR) igiye gutangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga bya nikeleyeri, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo gukoresha ingufu zayo mu iterambere.
Aya masomo azatangirwa ku Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya UR riherereye i Kigali mu Karere ka Nyarugenge, agamije gutegura abahanga bazakenerwa mu guteza imbere urwego rwa nikeleyeri.
Muri iyo gahunda igihugu cyizeyeho gukuba inshuro icumi ingano y’amashanyarazi gifite bitarenze hagati mu myaka ya 2030, hagamijwe guteza imbere inganda n’imitangire ya serivisi.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze, kikaba kigeze kure kuko kimaze kunyura mu nzego zose za kaminuza zigena ireme ry’imyigishirize, ubu kikaba kiri mu maboko y’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru (HEC), kugira ngo gihabwe uburenganzira bwo gutangira.
Bimwe mu byo umuntu akwiye kumenya kuri gahunda nshya ya UR, harimo ko icyo abazayirangiza bazaba bashoboye gukora .
Nk’uko bitangazwa na Prof. Ignace Gatare, Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, iyi porogaramu, cyane cyane mu myaka ibiri ya nyuma, izaha abanyeshuri ubumenyi rusange mu bumenyi bw’ibanze ndetse n’ubumenyi bwihariye ku ikoranabuhanga rya nikeleyeri.
Abazayirangiza bazaba bafite ubumenyi bwo gusobanukirwa uko ikoranabuhanga rya nikeleyeri rikora, cyane cyane mu ikoreshwa ryaryo mu gutanga ingufu (amashanyarazi), ndetse n’uburyo bwo kurikoresha mu buryo butekanye.
Yagize ati: “Ubumenyi bwa nikeleyeri bufite uruhare rukomeye ku mutekano wo kurinda ingaruka zishobora guterwa n’iri koranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kurangiza iyo porogaramu, abanyeshuri bazaba bafite umusingi ukomeye ushobora kubafasha gukomeza kwihugura no kujya mu nzego zitandukanye z’akazi.
Urugero, bamwe bashobora kwihugura no kwihugurira mu buvuzi bwa nikeleyeri (nuclear medicine), abandi bakajya mu rwego rw’ingufu aho bashobora gukora mu nganda zitanga amashanyarazi akomoka kuri nikeleyeri, n’ibindi.
U Rwanda kandi rufite gahunda yo gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi kuri nikeleyeri, bityo abanyeshuri bize iyi porogaramu bashobora kuzaba mu batekinisiye bazagikoreramo.
Ku kijyanye n’umubare w’abanyeshuri porogaramu izakira, nk’uko Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya UR ribitangaza, muri rusange porogaramu z’ubwubatsi n’ubumenyi (engineering and science) zakira abanyeshuri 25 muri buri cyiciro cy’abazitangiramo.
Ibi bivuze ko buri mwaka, iyi porogaramu izajya yakira abanyeshuri 25. Kubera ko ari porogaramu y’imyaka ine, Kaminuza y’u Rwanda yiteze ko nyuma y’imyaka ine izaba ifite impuguke za mbere mu bumenyi bwa nikeleyeri zize imbere mu gihugu.
Uwakwibaza niba u Rwanda rufite abarimu bahagije bashobora kwigisha iby’ikoranabuhanga rya nikeleyeri, Prof. Gatare avuga ko ubu UR ifite abarimu bashoboye kwigisha ibyiciro bibiri bya mbere by’iyi porogaramu, ahigishwa ubumenyi rusange nk’amasomo y’ubugenge n’ubwubatsi rusange.
Ariko kandi, nk’uko bisobanurwa, hari gahunda ihamye yo kuzana abarimu b’inzobere mu by’ikoranabuhanga rya nikeleyeri mu gihe porogaramu izaba igeze mu byiciro byayo bya nyuma, aho hazibandwa cyane ku ngufu za nikeleyeri.
Kaminuza inafite abarimu basanzwe bafite ubuhanga mu bindi byiciro bifitanye isano n’ubumenyi bwa nikeleyeri n’ikoranabuhanga ryayo.
Yagize ati: “Turimo gutanga amahugurwa agamije kongerera abarimu ubushobozi n’ubumenyi mu bijyanye na nikeleyeri.”
Yongeyeho ko hari Abanyarwanda bari hanze y’igihugu bari kwiga mu mashuri makuru, kandi bazaba umusanzu ukomeye muri iyi porogaramu nyuma yo kurangiza amasomo yabo.
Bamwe muri bo bari hafi kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master’s), mu gihe abandi bari gukorera impamyabumenyi zihanitse (PhD), kandi bazafasha cyane cyane mu byiciro byisumbuye byo kwigisha.
Ibijyanye n’abafatanyabikorwa bari gufatanya na UR mu gutegura iyi porogaramu, u Rwanda ni umunyamuryango w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ingufu za nikeleyeri (International Atomic Energy Agency – IAEA), Prof. Gatare avuga ko iri shami ryashyigikiye iyi porogaramu ritanga ibikoresho by’ibanze ndetse n’amahugurwa magufi ku bakozi ba UR.
U Burusiya na bwo buri mu bafatanyabikorwa bashyigikiye iyi porogaramu.
Prof. Gatare avuga ko binyuze muri IAEA, u Rwanda rushobora kwihuza n’ibindi bihugu byiteguye gufasha UR mu mahugurwa no kongerera abakozi bayo ubushobozi.
Mu bafatanyabikorwa bo mu gihugu imbere, UR ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (Rwanda Atomic Energy Board – RAEB), Prof. Gatare avuga ko ari urwego rukomeye cyane kuko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rwa nikeleyeri.
Nubwo ibihugu byinshi bya Afurika bifite intego nk’iy’u Rwanda yo gukoresha ingufu za nikeleyeri, kugeza ubu porogaramu nk’iyi ntiziramenyekana cyane muri ibyo bihugu.
Ibyo bituma abayobozi ba UR babona ko iyi porogaramu ishobora kuzakurura abanyeshuri b’abanyamahanga, cyane cyane mu gihe izaba imaze kwemezwa no kugera ku rwego rwo hejuru mu ireme ry’uburezi.