Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 8, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Nyuma y’uko umutingito wibasiye igihugu cya  Siriya na Turikiya mu rukerera rwo ku wa 6 Gashyantare 2023, mu batabawe harimo n’uruhinja rwavukiye muri imwe mu  nyubako zasenywe n’uwo mutingito muri Siriya, ikaba yari  ifite amagorofa arindwi.

Gusa abakora ubutabazi basanze umubyeyi wabyaye urwo ruhinja atakiri muzima.  Bikekwa ko rwavutse nyuma y’amasaha agera kuri arindwi habaye umutingito. 

Dr Hani Maarouf umwe mu baganga bari kwita kuri uyu mwana, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko umwana bamusanganye udukomere, ariko babona ko ubuzima bwe bugenda bumera neza.

Uyu mutingito ukomeye uri ku kigero cya  7.8 wibasiye igice cyo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa  Turikiya n’amajyaruguru ya Siriya  umaze guhitana  abarenga 9,500. Muri Turikiya honyine hapfuye abarenga 7000. 

Hakomeje ubutabazi n’ubwo hamwe imvura nyinshi yakomye mu nkokora iki gikorwa, hari impungenge ko umubare w’ababuze ubuzima  ushobora gukomeza kwiyongera.

Bamwe mu bafite ababo bagwiriwe n’inzu batangaje ko nta cyizere bafite ko abantu babo baba bagihumeka bitewe n’igihe gishize bataratabarwa.

Bimwe mu binyamakuru byo mu mahanga byatangaje ko umushakashatsi Frank Hoogerbeets wikorera ku giti cye, yari yatanze impuruza abicishije kuri twitter mu minsi 3 mbere  y’uko uriya mutingito uba, ntibyahabwa agaciro.

Mu 1999 na bwo abantu barenga 17,000 bishwe n’umutingito ukomeye wibasiye amajyaruguru y’iburengerazuba bwa Turikiya.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 8, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE