Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yishwe arashwe

Inkuru y’akababaro ikomeje gutangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi ni iy’urupfu rwa Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buyapani wayoboye igihe kinini, washizemo umwuka nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi.
Iyo nkuru yatunguye benshi ku Isi bibaza uko ubwo bwicanyi bwaba bwabaye mu Buyapani muri iyi minsi. Uyu mugabo w’imyaka 67 yarasiwe mu Mujyi wa Nara ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Umugabo w’imyaka 40 yahise afatirwa aho nyuma yo gusanganwa imbunda ndende bikekwa ko ari yo yifashishije arasa Shinzo Abe ubwo yari agitangira ijambo yari yateguriye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Shinzo Abe, akomoka mu muryango w’abanyepolitiki bagiye bavugwaho ibikorwa bidasanzwe harimo nka sekuru wigeze gushinjwa ibyaha by’intambara mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe.
Shinzo yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wayoboye u Buyapani imyaka umunani yikurikiranyije guhera mu 2012 kugeza mu 2020. Icyo gihe cyaje gikurikira ikindi yayoboye hagati y’umwaka wa 2006 n’uwa 2007 nka Minisitiri w’Intebe akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Liberal riri ku butegetsi.
Byari ibirori bidasanzwe ku myaka umunani yikurikiranyije yamaze ku buyobozi nyuma y’ihindagurika ry’Abakuru ba Guverinoma y’u Buyapani ryabaye umusubirizo, ndetse na we ubwe yabanje kuyobora igihe kitageze no ku mwaka

Igihe yamaze ku butegetsi, avugwa ho kuba atarageze ku ntsinzi y’ibyo yiyemeje gukora by’umwihariko mu guharanira kubaka igisirikare gikomeye no guhindura ubukungu binyuze muri Politiki nshya yiswe Abenomics.
Muri Kanama 2020, mu minsi ine gusa nyuma yo kubaka izina nk’Umukuru wa Guverinoma wa mbere mu Buyapani umaze imyaka myinshi ku buyobozi. Ambe yahise yagura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kubera ikibazo cy’uburwayi. Icyo gihe haburaga umwaka wose ngo manda ye irangire.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi yakoze nka Minisitiri w’Intebe byabonetse mu mwaka wa 2015 ubwo yasunikaga itegeko ryemeje ko ingabo z’u Buyapani zemerewe kujya mu butumwa bw’intambara mu gushyigikira ingabo z’ibihugu by’abafatanyabikorwa mu kwirwanaho gukomatanyije.
Iryo tegeko ryaje rikurikira imyigaragambyo n’intambara y’amagambo y’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Gusa avugwaho kuba atarabashije guhindura ingingo y’Itegeko Nshinga ry’u Buyapani itegeka abanyagihugu kwirinda kujya mu ntambara yashyizweho n’Abanyamerika nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi.