Shampiyona y’Isi y’Amagare: Amashuri i Kigali azafungwa, abakozi bakorera mu ngo

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kubera shampiyona y’isi y’Umukino w’Amagare ya 2025 izabera i Kigali, amashuri yose akorera mu Mujyi wa Kigali azafungwa, ndetse abakozi ba Leta n’abo mu nzego z’abikorera, bashishikarizwa kuzakorera mu ngo.

Ni shampiyona izatangira hagati y’itariki ya 21-28 Nzeri 2025.

Ibi kubiye mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 mu gihe habura iminsi itagera kuri 50 ngo u Rwanda rwakire iyi shampiyona.

Rigira riti:  “Kigali itewe ishema no kwakira ibyamamare mu mukino w’amagare ku Isi, mu gihe bazaba basiganwa hirya no hino muri uyu Murwa Mukuru wacu.”

Rikomeza rigira riti: “Imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka, izajya iharirwa iryo rushanwa, kugira ngo tubungabunge umutekano w’abakinnyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n’abaturage muri rusange.”

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imwe mu mpinduka zizagaragara mu gihe iri siganwa rizaba riba, ari uko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azahagarika kwigisha ndetse n’abakozi bagashishikarizwa gukorera mu ngo.

Iti: “Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunzwe, aho Minisiteri y’Uburezi izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza. abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali mu nzego z’abikorera gukorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe cyose cy’irushanwa, uretse abakora imirimo ijyanye na serivisi z’ingenzi zisaba ko uzitanga aba ari aho zitangirwa.”

Guverinoma yashishikarije ibigo byigenga bibifitiye ubushobozi, gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’irushanwa.

Biteganyijwe ko imihanda izaba yemerewe gukoreshwa izatangazwa hakiri kare, kandi ishyirweho ibimenyetso bihagije, ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu gihe cy’irushanwa.

Guverinoma yasabye abaturage bose, abatuye u Rwanda n’abarusura, kugira uruhare rukenewe kuri buri wese, kugira ngo imyiteguro n’imigendekere y’iri rushanwa mu Rwanda izabe nta makemwa.

Iri siganwa rizabera muri Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka, rizakinwa mu byiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.

Abo bose bazakoresha imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali basiganwa bisanzwe ndetse banasiganwa n’ibihe, rizaba riri mu yakomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

Muri iri siganwa u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 34

Abahagarariye ikipe y’abagabo ni abakinnyi 10 ari bo Moise Mugisha, Vainqueur Masengesho, Eric Manizabayo, Shemu Nsengiyumva, Eric Muhoza, Uwiduhaye Mike, Eric Nkundabera, Patrick Byukusenge, Jeremie Ngendahayo na Jean Claude Nzafashwanayo.

Abakinnyi bari mu Ikipe y’u Rwanda y’abagore ni Diane Ingabire, Xaverine Nirere, Valentine Nzayisenga na Violette Neza.

Mu bagore batarengeje imyaka 23 harimo Jazilla Mwamikazi, Charlotte Iragena, Martha Ntakirutimana, Domina Ingabire na Mariata Byukusenge.

Abatarengeje imyaka 23 mu bagabo harimo Samuel Niyonkuru, Etienne Tuyizere, Jean De Dieu Manizabayo, Kevin Nshutiraguma, Shadrack Ufitimana, Phocas Nshimiyimana, Aime Ruhumuriza na Espoir Uhiriwe.

Abakinnyi barindwi ni bo bazahagararira u Rwanda mu bakiri bato, harimo batatu bari mu ikipe y’abagabo irimo Moise Ntirenganya, Pacific Byusa na Didier Twagirayezu; mu bagore hakabamo Yvonne Masengesho, Giselle Ishimwe, Liliane Uwiringiyimana na Grace Niyogisubizo.

Mu gihe cya Shampiyona y’Isi, amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azaba ahagaritse kwigisha
Ku nshuro ya mbere, Shampiyona y’isiganwa ry’amagare igiye kubera muri Afurika
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 13, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE