Shampiyona y’Isi y’Amagare: Amasaha y’utubari n’utubyiniro yongerewe

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu bihe bya Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare amasaha yo gufunga serivisi z’utubari, amahoteli, utubyiniro za resitora (restaurants), amaduka n’ibigo by’ubucuruzi yongerewe kugeza saa kumi zo mu rukerera.

Ni amabwizwa yashyizwe hanze byunze mu itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri uyu wa 19 Nzeri 2025.

Aya mambirizwa yashyizweho mu rwego rwo gushyigikira iri rushnwa ry’amagare rigiye kubera mu Rwanda.

Itangazo RDB yasohoye rigira riti “Mu rwego rwo gushyigikira iri rushanwa no gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y’imihanda, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ku bufatanye n’inzegozibifite mu nshingano, rwashyizeho ingamba z’agateganyozizagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 19 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.

Iri tangazo rigaragaza ko Utubari, resitora, utubyiniro, amaduka n’ibigo by’ubucuruzi binyuranye byashyiriweho amasaha mashya yo gukora aho bizajya bifunga saa kumi za mu gitondo [4:00]

RDB yibukije abakiriya bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakareka gutwara ibinyabiziga basinze. Inzoga ntizigomba gutangwa ku muntu ugaragara ko yasinze.

Uru rwego kandi ku bufatanye n’izindi nzegoza Leta zibishinzwe, bazengenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza. Ruti: “Abatazayubahiriza bazabibazwa ha kurikijwe a mategeko.”

Amasaha yo gufunga Utubari, resitora, utubyiniro, amaduka n’ibigo by’ubucuruzi mu ghe cya shampiyona y’isi yashyizwe saa kumi z’urukerera (4:00AM)
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE