Santarafurika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe ubunyamwuga mu kuzuza inshingano

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda RWAPSU 1-VI ryitegura gusoza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafuruka (MINUSCA) bashimiwe akazi bakoze n’ubunyamwuba bwabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze bakora ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Abo bapolisi bashimiwe ku wa Gatatu taliki ya 18 Gicurasi 2022, ubwo basezerwagaho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Santarafurika Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji na Minisitiri w’Intebe Félix Moloua.

Ni mu muhango wabereye mu bice bibiri aho Perezida w’Inteko ishinga Amategeko Prof. Simplice Mathieu Sarandji yakiriye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko abapolisi  30 ba RWAPSU abashimira uko bitwaye mu kazi kabo mu gihe cy’umwaka wose bamaze bamucungira umutekano.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’intebe Félix Moloua na we yakiriye abapolisi 27 ba RWAPSU basanganywe inshingano zo kumucungira umutekano abashimira umurava n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo.

Mu ijambo rye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Prof. Simplice Mathieu Sarandji, yashimiye abapolisi b’u Rwanda imyitwarire myiza, ubunyamwuga ndetse n’umurava bagaragaje mu gihe cyose bamaze bakorana.

Yagize ati: “Mu izina ry’abaturage ba Centrafrique, abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya ndetse no mu izina ryanjye bwite tubashimiye akazi gakomeye mwakoze ko gucunga umutekano mugamije  gufasha igihugu kongera kugira amahoro n’umutekano. Mwakoze akazi katoroshye kandi mugakorana ubunyamwuga, umurava n’ubwitange.”

Ernest Mada, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe wavuze mu izina rya Minisitiri w’intebe yashimiye  uruhare abapolisi ba RWAPSU 1-VI Ndetse n’abapolisi b’u Rwanda muri rusange bakomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique.

Minisitiri Mada yanashimiye u Rwanda uburyo rukomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga umutekano hirya no hino ku Isi by’umwihariko muri Santarafurika.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo, Umuyobozi w’itsinda rya RWAPSU rishinzwe gucunga umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Santarafurika ndetse na MINUSCA, yashimiye aba bayobozi uburyo bakoranye na bo bya hafi bikaba byarabafashije kuzuza inshingano bahawe nta nkomyi.

ACP Kanyamihigo yijeje aba bayobozi ko igihe cyose abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bazakomeza kurangwa n’ubufatanye, umurava n’ubunyamwuga mu rwego rwo gukomeza gufasha Santarafurika kugera ku mahoro n’umutekano birambye.

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rya RWAPSU1-6 ryitegura gusoza inshingano zaryo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye MINUSCA, ryageze muri Santarafurika ku wa 15 Gicurasi 2021.

Iri tsinda rifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Santarafurika barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisitiri w’Ubutabera.

Rinafite kandi inshingano zo kurinda Intumwa Nkuru yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’umwungiririje, ndetse n’Umuyobozi w’abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE