Safi Madiba ntazagaragara mu gitaramo cya Platini

Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba yatangaje ko atazagaragara mu bahanzi bazitabira igitaramo cya Platini giteganyijwe kuba tariki 30 Werurwe 2024.
Ni ubutumwa yatanze abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, bwamenyeshaga abakunzi be ndetse na Platini wateguye icyo gitaramo, ko nubwo atazashobora kuhaba mu buryo bw’umubiri, ariko umutima nta handi uzaba uri.
Ati: “Muraho bantu banjye ni umuhungu wanyu Madiba, ku mpamvu y’umuvandimwe wanjye Platin P uzwi nka Baba, muvandimwe urabizi ndagushyigikiye, ntabwo nzaba mpari mu gitaramo cyawe, ariko ku itariki 30 muri Camp Kigali nzaba mpari ku mutima, ndizera ko n’abafana banjye bazaba bahari, nkwifurije kuzagira igitamo cyiza.”
Safi Madiba ni umwe mu bari bagize itsinda rya Urban Boys ryakunzwe cyane kubera indirimbo za bo zanyuraga abakunzi babo, kuri ubu akaba akorera umuziki we muri Canada aho awukora ku giti cye.
Nyuma yo gutandukana kw’abari bagize iryo tsinda, ryabaga rihanganye na Dream Boys yabagamo Platini, Madiba yakomeje kuririmba wenyine, ndetse anashyira ahagaragara indirimbo nyinshi zitandukanye ari wenyine, zirimo Fame, Kimwe Kimwe na Valentina aheruka gushyira ahagaragara.
Biteganyijwe ko Igitaramo cya Platini P kizaba ku wa 30 Werurwe 2024, muri Camp Kigali.
Uretse Safi Madiba utazaboneka, biteganyijwe ko muri icyo gitaramo, Nizo na Humble Gizo, babanaga mu itsinda rya Urban Boys bazaba bahari, hamwe n’abandi barimo Butera Knowless, Nel Ngabo, Eddy Kenzo, Big Fizo n’abandi.
Igitaramo cya Platini P cyitwa Baba Experience kigamije kwizihiza imyaka 14 uwo muhanzi atangiye gukora umuziki.



tempmail says:
Werurwe 16, 2024 at 2:50 amI do not even know how I ended up here but I thought this post was great I dont know who you are but definitely youre going to a famous blogger if you arent already Cheers.