RwandAir igiye kogoga ikirere cya Austria

U Rwanda na Austria byaraye bisinyanye amasezerano agiye gutuma Isosiyete ya RwandAir na Austrian Airlines AG bibona amahirwe yo gukora ingendo zo mu bihugu byombi zigasangira n’ibyerekezo nta nkomyi.
Ayo masezerano azwi nka ‘Bilateral Air Service’ azafasha Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir kuba yagirira ingendo ku kibuga icyo ari cyo cyose cyo muri icyo gihugu kibarizwa ku mugabane w’u Burayi, ari na ko ikirere cy’u Rwanda gifungurirwa indege z’Isoziyete Austrian Airlines AG.
Ni mu gihe kandi sosiyete imwe izaba yemerewe kuba yakura abagenzi cyangwa imizigo mu byerekezo by’indi, iyo mikoranire ikaba ihita yagura ingendo ku mpande zombi.
Mu isinywa ry’ayo masezerano ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, Leta ya Austria yari ihagarariwe n’Ambasaderi wayo mu Rwanda Dr. Christian Fellner, mu gihe Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana.
Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Dr. Nsabimana yabwiye itangazamakuru ko ayo masezerano akurikira andi atandukanye ibihugu byombi bimaze gusinyana mu myaka isaga 10 ishize, akaba yitezweho kugira uruhare mu kurushaho kwagura ingendo ku mugabane w’u Burayi.
Yagize ati: “Na none kandi itanga amahirwe yo kurushaho kwagura amashami mu bucuruzi n’ubukerarugendo.”

Minisitiri Dr. Nsabimana yashimangiye ko amasezerano yasinywe arebana n’amategeko ariko hari izindi gahunda zigomba gutegurwa mu buryo bwa tekiniki kugira ngo ibigo bikora ubwikorezi bitangire kogoga ikirere cy’ibihugu byombi.
Ubusanzwe, ibiba bikubiye muri ayo masezerano biteganya ko hagomba guhuzwa imirongo y’itumanaho ry’ibigo by’indege ku mpande zombi, kunoza no kwagura serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, kumvikana ku kunoza ibiciro n’izindi gahunda zijyanye n’ubucuruzi.
Dr. Christian Fellner, Ambasaderi wa Austria mu Rwanda ufite icyicaro muri Kenya, yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza kandi ko abaturage bo mu bihugu byombi boroherezwa mu rujya n’uruza rukorwa hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko ku bijyanye n’uubwikorezi bwo mu Kirere, Igihugu cye cyarushijeho kubona agaciro k’izo serivisi mu myaka myinshi ishize, kandi izi serivisi zikaba zibonwa nk’ingirakamaro mu bubanyi n’amahanga bwo mu gihe kizaza.
Yaboneyeho gushima intera u Rwanda rugezeho mu guteza imbere serivisi z’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bwo mu kirere, by’umwihariko avuga imyato umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.
Yakomeje agira ati: “Isinywa ry’aya masezerano ni intambwe y’ingenzi cyane mu kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na Austria.”
Ayo masezerano asinywe nyuma y’andi y’inkunga y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 7.6 u Rwanda rwasinyanye na Banki yo muri Austria yitwa UNICREDIT, igiye kwifashishwa mu kubaka ikigo cy’indashyikirwa cyigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).


