RwandAir igiye gutangira ingendo zihuza Kigali na Paris

Sosiyete y’u Rwanda yo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, mu minsi ya vuba iratangira ingendo zihuza Kigali na Paris mu Bufaransa mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Ni ibintu byakiranywe yombi n’ubuyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa (OIF) ngo kuko bigiye kurushaho guteza imbere ubusabane, ubucuruzi n’ubuhahirane muri uyu muryango.
Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru mu Rwanda hari itsinda ry’abacuruzi n’abashoramari basaga 100 baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi bisanzwe bibarizwa mu muryango Francophonie.
Louise Mushikiwabo avuga ko bose bagenzwa no kureba amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura no guteza imbere ubuhahirane muri uyu muryango.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abo bashoramari babanje kugirana ibiganiro na bagenzi babo bo mu Rwanda ndetse n’inzego zishinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari bagaragarizwa amahirwe ari mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi avuga ko urwego rw’imari n’amabanki ari rumwe mu nzego zifite amahirwe menshi abashoramari bakwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati: “Urwego rw’ubucuruzi buto n’ubucirirtse rufite icyuho cya miliyari y’amadorali buri mwaka kandi iyo mibare ni iyo muri 2017. Njyewe ndatekereza ko nyuma y’icyorezo cya COVID19 cyahungabanyije ubushobozi bw’imikorere nkuko twabibonye, hamwe n’amahirwe dufite y’isoko rusange rya Afurika, ndibwira ko icyo cyuho ubu kikubye kabiri kikaba kigeze kuri miliyari 2 z’amadari y’Amerika buri mwaka.
Twizeye rero ko dushoboye gutanga izo nguzanyo zose zikajya mu bukungu n’ubucuruzi bwacu twagera ku izamuka ry’ubukungu Guverinoma idutegerejeho riri hejuru ya 10% buri mwaka, ibyo kandi bigatuma igihugu kigera ku gipimo cy’ubukungu bucirirtse (middle income country) muri 2035.”
Andi mahirwe y’ishoramari ari mu nzego zirimo inganda cyane cyane izongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ingufu zisubira, serivisi z’ikoranabuhanga n’izindi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Béata Uwamariza Habyarimana we avuga ko aho u Rwanda ruherereye n’uburyo rworohereza abashoramari ari andi mahirwe akomeye nayo akwiye kubyazwa umusaruro.
Imwe mu mbogamizi zikibangamiye ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize Francophonie ni ubwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse no gutwara abantu n’ibintu bikigenda biguru-ntege.
Icyakora Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Madame Louise Mushikiwabo avuga ko icyo kibazo kigenda gikemuka buhoro buhoro ndetse akemeza ko ingendo nshya zihuza Kigali na Paris zigiye gutangirwa n’indege za RwandAir ari igisubizo.
Ati “Abacuruzi n’abashoramari bari bari i Libreville muri Gabon baje i Kigali bakoresheje RwandAir. Abarenga 120 baje n’indege yo ku wa Gatanu nimugoroba. Ahubwo vuba aha hazatangira ingendo za RwandAir zihuza Kigali na Paris. Bizaba rero ari amahirwe akomeye ku bantu benshi bo muri Francophonie.
Yakomeje agira ati: “Dufite abantu benshi bo muri Francophonie batuye mu burengerazuba n’uburasirazuba bw’u Burayi ndetse n’abava kure y’aho ariko usanga ihuriro ryabo ari Paris. Urwo rugendo rero rwa RwandAir Kigali-Paris-Kigali ruzadufasha cyane kuko nkuko mubizi kwishyira hamwe kw’ibihugu ku rwego rw’akarere cyangwa imigabane biragorana cyane iyo nta bwikorezi bwaba ubwo gutwara abantu n’ubw’ibicuruzwa.”
Umuryango wa Francophonie ugizwe n’ibihugu na za Guverinoma 88 ndetse abawutuye bakaba bangana na 14% y’abatuye Isi. Ni mu gihe kandi uyu muryango wihariye 16% by’umusaruro mbumbe w’Isi ndetse na 20% by’ubucuruzi bwose ku Isi.
RBA