Rutsiro: Yafatiwe i Kigali nyuma yo gukubita se bikamuviramo urupfu

Tuyisenge Valens w’imyaka 22, ukomoka mu Kagari ka Gisiza, Umurenge wa Musasa, Akarere ka Rutsiro, yatawe muri yombi ageze i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali akekwaho gukubita se amusanze mu kabari bikamuviramo gupfa.
Uyu musore ni mwene Hitimana Elias w’imyaka 64 ari na we yakubitishije igiti cy’umushingiriro mu mutwe bikamuviramo urupfu amusanze mu kabari ahagana saa munani z’ijoro.
Umuturanyi wabo, wahaye Imvaho Nshya aya makuru yavuze ko ubwo banyweraga muri aka kabari, bombi basinze bikabije bakaza gushyamirana bazanamo iby’amakimbirane basanganywe iwabo mu rugo ashingiye ku mitungo.
Ati: “Bagishyamirana mu ma saa munani z’igicuku zishyira kuri uyu wa 15 Gicurasi, umusore yasohotse ashikuza umushingiriro bakoresha bashingirira ibishyimbo mu murima, arawuzana awukubita umusaza mu mutwe ku gice cy’umusaya, aramukomeretsa.”
Uwo musore ngo yahise acika, umusaza we akurwa ku kabari ajyanwa ku Bitaro bya Murunda bamuha ubutabazi bw’ibanze, ashiramo umwuka ubwo biteguraga kumwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Undi muturanyi w’uyu muryango, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musaza yahoraga akimbirana n’umugore we, abana barimo uwamukubise bakajya ku ruhande rwa nyina bakarwanya se.
Ati: “Ibyo kumukubita no kumukomeretsa kuriya ni bwo byari bibaye none ahise anamwica. Bakimbiranaga gusa ariko natwe twababajwe cyane n’ubwo businzi bukabije bwamuteye kumwica.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru ubuyobozi bwayamenye mu ma saa cyenda z’igicuku umusaza yagejejwe ku Bitaro bya Murunda.
Yavuze ko na bo baje kumenya ko uwo mugabo yapfuye n’umuhungu we akaza gucika, ati: “Uwo musore wari wiriwe ashakishwa, amaze gufatirwa i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali n’inzego z’umutekano. Umurambo wa nyakwigendera uracyari mu Bitaro bya Murunda.”
Yavuze ko uwo musaza ari na we nyiri akabari karengeje amasaha yo gufungurwa, ari na ho hakorewe ibyo byaha, ahamya ko n’ubundi yari guhanirwa iryo kosa ryo kurenga ku mabwiriza yashyizweho.
Ati: “Hari amabwiriza asanzwe asaba abacururuza utubari kudufungura bitarenze saa cyenda z’amanywa, umuturage wakerereje anywa ntarenze zaa mbiri z’ijoro bitewe n’uko hano ari mu cyaro.”
Yakomeje ati “Kuba bari barengeje ayo masaha ubwabyo birahanirwa. Kugerekaho rero urugomo nka ruriya rugeza aho umwana yambura se ubuzima bombi banasinze cyane ni ikibazo gikomeye.”
Yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bugiye kurushaho gukaza ingamba bwari busanganywe zo guca ingeso z’urugomo ruturuka ku businzi bukabije.
Yahamije ko bagiye gushyira imbaraga mu guhana bihanukiriye abarenga kuri ayi mabwiriza.