Rutsiro: Umusore afungiye gusambanya umwana ufite ubumuga

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Kwizera Olivier w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Ruhimbi, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ruhango akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe, kutumva no kutavuga.

Bivugwa ko yambusambanyije uwo mwangavu amusanze mu rugo aho abana na nyirakuru w’imyaka 81 n’undi mwana mu Mudugudu wa Ruhimbi baturanyemo.

Abaturanyi b’uwo mukecuru bavuga ko uwafashwe ku ngufu atagize amahirwe yo kwiga, aka yibera mu rugo mu gihe n’uwo musore wigeze kuba umushumba w’uwo mukecuru agitunze inka abana n’ababyeyi be mu rugo.

Bavuga kandi ko uwo kusore yageze muri urwi rugo azanye imifuka yo gutwaramo ibigori bagombaga gusarura bakagabana kubera ko ari we wahingiraga uwo mukecuru bakagabana ibyo yasaruye.

Ati: “Yasanze umukecuru yagiye kuvumba inzoga ku muturanyi wari wagize ubukwe, ahasanga uwo mukobwa n’uwo mwana wundi uhaba, aha iyo mifuka uwo mwana ngo ayijyane mu murima arayisangayo basarure ibyo bigori, asigarana n’uwo mukobwa.”

Yakomeje avuga ko uwo musore yari yaramenyereye kuvugana n’umukobwa yasambanyije mu rurimi rw’amarenga, ari nah o ibyo kumusambanya bikekwa ko ari ho byahereye akamushuka akamuzamura mu muferege wo haruguru y’urugo rw’iwabo.

Ati: “Yamwambuye imyenda, umukobwa abyanze umusore amukubita urushyi amubwira ko niyongera kwanga cyangwa agasakuza amukubita inshyi nyinshi, umukobwa agira ubwoba araceceka, umusore aramusambanya.”

Avuga ko byamenyekanye ari uko nyirakuru w’uyu mukobwa atashye, akamubwira mu marenga uko byamugendekeye, akanamubwira uwamuhohoteye uwo ari we.

Nyuma yo kumenya ibyabaye ku mwuzukuru we, uwo mukecuru yahise atanga amakuru hitabazwa inzego z’umutekano wa musore arashakishwa afatirwa aho yakoraga akazi ko gucukura imiringoti.

Umukobwa we yahise ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Murunda, bakaba bafite impungenge z’uko kuba uwo mwana w’umukobwa atabona uburezi nk’abandi ari byo bimushyira mu kaga ko kuba yahokomeza guhohoterwa.  

Umukozi w’Umurenge wa Ruhango ushinzwe imari n’ubutegetsi Bembereza Issa, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru akimenyekana bihutiye gufata uyu musore ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Ruhango, umwana ajyanwa muri Isange one Stop Center y’Ibitaro bya Murunda.

Yavuze ko ikibazo cy’uyu mwana kigiye gusuzumwa hakarebwa icyo yakorerwa cyamurinda kugera ubwo asigara mu rugo wenyinye byazatuma akorerwa irindi hohoterwa kandi ko bashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa.

Ati: “Ni ugukomeza gukumira ihohoterwa rikorerwa abana kuko nk’uwo ufite ubumuga bwo mu mutwe, kutumva no kutavuga kumuhohotera byoroshye igihe yaba atitaweho bihagije… Dufite ingamba zikomeye zo kurengera abana, cyane cyane nk’aba bafite ubumuga nubwo kubera ahanini ikibazo cy’amarenga, kumenya ihohoterwa nk’uyu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yakorewe ngo arenganurwe hakiri kare byagorana.”

Yaasabye abaturage kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose by’umwihariko irikorerwa abana kuko ari ukwangiza ahazaza habo heza, anasaba ko amakuru yajya atangirwa ku gihe mu gihe ibyaha nk’ibyo bigaragaye muri rubanda, kugira ngo ubutabera butangirwe ku gihe.   

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE