Rutsiro: Drone nto ya RDF yakomerekeje abanyeshuri mu batatu

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko ku wa Kabiri, Indege nto itagira abapilote yakoreshwaga mu myitozo mu Karere ka Rutsiro, yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza, ikomeretsa abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri.
Ibi bikuye mu itangazo Minisitiri y’Ingabo yashyize hanze mu Ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025.
Igira riti: “Uyu munsi ku isaha ya saa saba na mirongo ine za ku manywa drone nto itagira abapilote y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ubwo yakoreshwaga mu myitozo yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro.”
“Muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo. Babiri barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.
RDF yihanganishije imiryango yabo ndetse ikomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.
Yiyemeje kandi gutanga ubufasha bwose bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.
