Rutsiro: Barasaba kubakirwa umuhanda wasenyutse ugahagarika ubuhahirane

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura, barasaba ko umuhanda uhuza Utugari tubiri twa Kagano- Mwendo wakorwa kugira ngo ubuhahirane bukomeze nyuma y’igihe wangiritse.

Abo baturage bavuga ko mu myaka itatu ishize iyo bezaga imyaka byaboroheraga kuyigeza ku isoko cyangwa aho bayigurisha bitandukanye n’ubu bagorwa no kubona uko bayitwara n’iyabageragaho ntibayibone.

Niragire Seraphine utuye mu Mudugudu wa Nyaburama, Akagari ka Kagano yagize ati: ”Urabona ko uyu muhanda wangiritse cyane kandi nk’abaturage umuganda turawukora, tukawitabira ariko ibiza byaza ugasanga umuhanda wangiritse akaba ari nayo mpamvu wabaye muto kubera inkangu.”

Akomeza agira ati: “Tugize amahirwe, umuhanda ukaba wakongerwa ukaba mugari, byadufasha kuko wahagaritse ubuhahirane kuva wapfa.”

Nyirahabiyambere Speciose yavuze ko umuhanda uhuza Akagari ka Kagano n’Akagari ka Mwendo wangiritse cyane na we agasaba ko wakongera gusanwa.

Uyu mubyeyi avuga ko mbere bakoreshaga moto cyangwa bagera ku Kagari ariko nabyo bikaba bisa n’ibyamaze guhagarara kubera imikuku irimo.

Ati: “Uyu muhanda ugera ku Kagari ka Kagano, rero nkanjye utuye aha, nabashaga gutega igare cyangwa moto nkagenda nihuse, ariko ubu imikuku iraza ikajyamo, imbaraga zacu zikananirwa, bigatuma ukomeza kuba muto.”

Yandereye Stellia, yagize ati: ”Abayobozi baca hano barawuzi, turasaba ko bashyiramo abantu bafite ibikoresho birenze amasuka yacu, uyu muhanda bakawagura kuko ubuhahirane bwarahagaze biraduhombya. Hari abazanaga amakara hano ubu ntibyakunda twe bikadutwara ingendo ndende cyane n’amafaranga ikindi n’uweza imyaka, kuyiha imodoka ni urundi rugamba.”

Aba baturage bavuga ko kugera ku Kagari bibatwara nk’amasaha abiri bagenda n’amaguru, no kubona ibirimo amakara n’ibindi bicuruzwa bazanirwaga n’imidoka cyangwa amagare bikaba bitagishoboka ari nayo mpamvu basaba ubuyobozi kubafasha umuhanda ugasanwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel aganira na Imvaho Nshya, yahamije ko ikibazo cy’uyu muhanda bakizi kandi ko bari gukora uko bashoboye ngo gikemurwe ubuhahirane bwongere bworohere abaturage.

Yavuze ko Akarere ka Rutsiro kamaze kubemerera kububakira ibiraro bine, birimo kimwe cyangije uyu muhanda ndetse n’ahandi bakaba bazakorana nk’Utugari tubiri gihuza bagahuza imbaraga.

Yagize ati: “Ikibazo cy’uwo muhanda turakizi ariko ubu ubuyobozi bwamaze kutwemerera kutwubakira ibiraro bine birimo n’icyangije uwo muhanda kandi birakorwa vuba.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi kandi turakomeza gukorana n’Utugari tubiri twa Mwendo na Kagano kugira ngo duhuze imbaraga umuhanda ubashe gukorwa kuko wangijwe n’isuri aterwa n’imvura. Abaturage turabizeza ubufatanye kandi uzakorwa”.

Uyu muhanda uhuza abaturage bo mu Tugari twa Kagano na Mwendo, by’umwihariko mu Midugudu ya Kibavu na Nyaburama ndetse n’uwa Gafu.

Umuhanda warangiritse uhagarika ubuhahirane
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE