Rutsiro: Bafungiwe kwiba imyenda yagenewe abahuye n’ibiza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abakozi babiri b’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano (DASSO), umushoferi w’imodoka y’Akarere ka Rutsiro n’abakozi babiri b’Akarere, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imyenda yagenewe imiryango yibasiwe n’ibiza.

Ayo makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Triphose Murekatete, wavuze ko bafashwe taliki 14 Gicurasi 2023, nyuma yo kumenya amakuru ko bibye imyenda n’inkweto byari bigenewe imiryango yibasiwe n’ibiza. 

Abatawe muri yombi ni DASSO Ndungutse Jean Pierre w’imyaka 32 wafatanywe imyenda iri mu rugo iwe, irimo amapantaro 6, ikanzu 1, ishati 1, imipira10, amakoti 2 n’amajaketi 2 y’Amatiriningi (jacket).

Undi ni DASSO Muhawenimana Claudine w’imyaka 21, yafatanywe amapantalo 5, Amakanzu 5, Imipira 14, Amashati 9, na we bikaba byasanzwe  mu icumbi rye.

Muhire Eliazari w’imyaka 41 wari umushoferi w’imodoka y’Akarere, yafatanywe imyenda itandukanye irimo amapantaro 2 y’amatiriningi, ishati 1, umuguru umwe w’inkweto z’abana n’imipira 2 ya tiriningi, ibi byafatiwe mu modoka atwara ifite Puraki GR 306E.

Meya Murekatete avuga ko abakozi b’Abakarere bafunzwe ari Mujawamariya Nathalie w’imyaka 36, umusigire mu ishami ry’ubuhinzi akaba ashinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugénie w’imyaka 36, ushinzwe Amakoperative mu Karere.

Abo bakozi b’Akarere na bo bakekwaho kugira uruhare mu kunyereza iyo nkunga, bose bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Kugira ngo ayo makuru amenyekane, byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bagize itsinda ryari rishinzwe gutanga iyi myenda, babonye ko hari ibyagiye binyerezwa ku ruhande batanga amakuru, Ubuyobozi n’Inzego z’umutekano zirabikurikirana zisanga koko byibwe.

Meya Murekatete mu kiganiro yagiranye na KT, yagize ati: “Twashyizeho abakorerabushake 19 kuri site ziri hirya no hino kugira ngo bajye badufasha kumenya ko imfashanyo yatanzwe uko bikwiye. 

Muri ibi byabuze rero hari abakorerabushake 7 bareba uko bikorwa, bakaba ari na bo badufashije kumenya aya makuru mabi y’aba bakozi batabaye inyangamugayo bagakora ibintu bigayitse”.

Ubuyobozi burasaba  abashinzwe kugeza imfashanyo zigenerwa abahuye n’ibiza, kwirinda kugwa mu makosa nk’aya kuko hashyizweho uburyo buhamye kandi bwizewe, bwo gukurikirana uko imfashanyo itangwa. 

Abagira akaboko karekare bibukijwe ko nibafatwa bazabihanirwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE