Rutsiro: Amavomo yarakakaye, bamaze imyaka 5 banywa ibirohwa

Bamwe mu baturage bo mu Kagari Kabuga, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro baratabaza nyuma y’aho amavomo bari basanganywe amaze imyaka irenga itanu yarakakaye bikaba bituma bashoka amazi y’ibirohwa bakura mu migezi itemba.
Bemeza ko ayo mazi banywa, bakayatekesha ndetse bakanayakoresha n’isuku abatera ingaruka zirimo no kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda, bakaba basaba ko bakongera kugarurirwa amazi meza.
Gashirabake Yohana, umwe muri abo baturage, yagize ati: “ Ikibazo cy’amazi inaha cyabaye ingorabahizi. Twirirwa tuyabaza n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakakibaza iyo habaye Inteko Rusange y’Abaturage, ariko biba iby’ubusa kuko kunywa ibiziba bitugeze habi kandi kuri twe bimaze kuba nk’umuco. Abana bacu natwe twarazahaye keretse dutabawe n’ubuyobozi bukuru.”
Munkuranga Angnes na we yagize ati: “Uku undeba mfite inzoka mu nda zamaze kundenga. Nagiye kwa muganga bambwira ko zabaye nyinshi kandi byose bituruka kuri aya mazi y’ibiziba tunywa amanywa n’ijoro tukanayatekesha. Ni umugezi mubi ku buryo no ku muntu ubibona atahwema gushidikanya ko turutwa n’inyamaswa. Mudukorere ubuvugizi duhabwe amazi meza nk’abandi Banyarwanda bose.”
Undi muturage wo muri ako gace yagize ati: “Amazi yabaga hano amaze imyaka irenga itanu ahavuye, reba ririya vomo rirashaje. Ubuyobozi turabutabaza kuko butwima amatwi. Mu nama tubivugaho, ahantu hose tukabivuga, mubatubwirire ko tubayeho nabi.”

Aba baturage bavuga ko uretse no kuba amazi mabi bakoresha ari mabi, abenshi muri bo bayabona bakoze ingendo ndetse, cyane ko batuye mu misozi, umugezi bavomamo ukaba mu kabande.
Imigezi bavomaho irimo uwa Ntaruko n’uwa Kinyempanda isa nabi cyane, kandi ntibazi impamvu amazi amaze imyaka itanu yarakamye mu miyoboro yayo.
Umwe mu Bajyana b’Ubuzima waganiriye na Imvaho Nshya ku murongo wa Telefone yahamije ko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukura bazahajwe n’indwara zituruka ku mwanda kuko ku munsi ashobora kwakira abarwayi bataru munsi ya bane.
Avuga ko intandaro nta yindi ari amazi mabi bakoresha, ati: “Ikibazo cy’amazi kirakomeye cyane rwose. Iyo ugeze muri uyu Murenge by’umwihariko usanga buri rugo bose barwaye indwara zituruka ku mwanda. Muri aka Kagari ka Kabuga mu kwezi kwa Kanama nari mfite abana 9 barwaye igwingira rituruka ku mirire mibi n’umwanda. Hanyuma ikindi kugeza ubu nakira abarenze bane bashaka kwivuza zndwara ziwuturukaho.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko ikibazo cy’amazi kuri aba baturage bakimenye ndetse ngo bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo mu gihe cya vuba amazi aboneke nk’uko biri no muri gahunda ya Leta.
Yagize ati: “Gahunda yo gufasha abo baturage irahari kuko si iy’Akarere gusa ni gahunda y’Igihugu cyose yo kwegereza abaturage amazi meza. Gusa birazwi ko Akarere ka Rutsiro gafite ikibazo cy’amazi ariko natwe ntabwo twicaye kuko hari iminshinga y’imiyoboro y’amazi itandukanye iri gutegurwa muri uyu mwaka izageza amazi kuri abo baturage.”
Visi Meya Umuganwa avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro bamaze gukwirakwiza amazi meza mu baturage ku kigero cya 50% ariko ngo imirimo yo gufasha n’abasigaye kubona amazi ikaba ikomeje.
Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 5 yo Kwihutisha Iterambere (NST2) iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2029, ingo zose zo mu Rwanda zizaba zegerejwe amazi meza ku kigero cya 100%, nibura muri metero 200 mu mijyi na metero 500 mu byaro.




