Rutsiro: Abantu 10 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Abantu 10 bakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu mugezi wa Satinsyi no mu mirima y’abaturage iri mu Mudugudu wa Rurambo, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro, batawe muri yombi ku makuru yatanzwe n’abandi baturage bababonye bitwikira ijoro bajyayo.
Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko muri uyu Murenge hasanzwe ikibazo cy’abacukura ayo mabuye y’agaciro bitemewe, bamwe ibirombe bikabagwaho bakahasiga ubuzima. Mu nama zinyuranye bagiye bakoreshwa n’ubuyobozi, abaturage basabwe gutanga amakuru yatuma ubu bucukuzi butemewe buhagarara.
Ati: “Kubera ko ababwishoramo baba bameze nk’abiyahura, nta bwishingizi bwabagoboka mu bibazo bahura na byo, bitwikira ijoro bakajya mu migezi cyangwa imirima y’abaturage, bagacukurana ubwoba no kwikanga ko bafatwa, bakaba bahahurira n’ingorane nyinshi zakwangiza ubuzima bwabo.
Arakomeza agira ati: “Ni muri urwo rwego, ku makuru yatanzwe n’abaturage babonye bariya 10 bajyamo, hakozwe umukwabu wo kubafata. Bafatanywe ibitiyo 10, ingofero 8, ipiki imwe, agafuni kamwe, agaferabeto kamwe n’ibindi bikoresho bakoreshaga, bashyikirizwa ubuyobozi.”
Mugenzi we na we uvuga ko ubu bucukuzi butemewe bugira ingaruka zikomeye ku bidukikije yagize ati: “Aho bacukura bitemewe, kuko baba bazi ko bari mu makosa hari n’ababacunze, bashobora gufatwa, babikora mu buryo bwangiza ibidukikije, tukagira impungenge ko nk’iyo migezi bacukuramo cyangwa bogerezamo amabuye bacukuye, dushobora kuzabyuka dusanga yakamye kuko bayangiza cyane, ari yo mpamvu ubufatanye mu kubahashya ari ngombwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko bakora ibishoboka byose ngo bace ubu bucukuzi butemewe ariko hakiri urugendo rurerure ngo abaturage babyumve.
Ati: “Dufite ikibazo gikomeye cyane, cy’abaturage bacu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Twafashe umwanya munini abaturage turabigisha, tubabwira ibibi byo kwishora muri ubu bucukuzi butemewe n’ingamba zihari, zirimo kubahana ariko turacyafata benshi.”
Arakomeza ati: “Nyuma rero yo kubona ko hari abitwikira amajoro cyangwa ikindi gihe abantu batababona bakabujyamo, twafashe ingamba zo gukusanya amakuru mu baturage bose, mu Mirenge igaragaramo ubwo bucukuzi butemewe ya Rusebeya, Manihira, Kivumu, Mukura na Murunda, ngo bajye bafatwa.”
Nk’ubuyobozi basaba abaturage kuzibukira ubu bucukuzi kuko ingaruka zishobora kubageraho ari nyinshi.
Ati: “Dusaba abaturage ko niba hari nk’ahabonetse ayo mabuye, haba mu mirima yabo cyangwa ahandi bayabonye, kubitubwira tukabahuza n’ibigo biyacukura byemewe, bikabaha akazi, agacukurwa neza mu buryo butangiza ibidukikije, banafite ubwishingizi, kuko hari aho byakozwe neza nko mu Murenge wa Mukura byanafashije abaturage baho gutera imbere.’’
Uwizeyimana avuga ko ubuyobozi burimo gukorana n’inzego z’umutekano ubu ari ukumenya abihishe inyuma y’ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bayagurira ababukora, kuko abafashwe batabavuga, kandi batabujyamo batari buyagurishe. Abayagura nibamara kumenyekana na bo bazafatwa babiryozwe, bunagabanyuke.
Amabuye y’agaciro aboneka mu Karere ka Rutsiro ni Gasegereti, coltan,belire na wolfram.
