Rutsiro: Abakozi 3 ba SACCO Indashyikirwa za Murunda batawe muri yombi  

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye abakozi 3 ba SACCO Indashyikirwa za Murunda, barimo n’umucungamutungo wayo.

Uretse umucungamutungo wayo Barera Remy, hari n’ushinzwe inguzanyo Uwamahoro Béatrice n’umubitsi Iradukunda Daphrose, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’abanyamuryango agera kuri miliyoni 10.

Umukozi w’iyo SACCO wahaye Imvaho Nshya aya makuru, yavuze ko ifatwa ryabo ryabanjirijwe n’igenzura rya BNR, ubwo yabagenzuraga ibatunguye ibasanze ku kazi nimugoroba bakabona RIB ije kubatwara.

Ati: “Mu ma saa tanu turi ku kazi twabonye imodoka ya BNR iza, abakozi bayo barinjira batangira igenzura ryagejeje mu ma saha y’umugoroba, tubona RIB iraje itwara bariya 3, nta kindi twamenye nk’abakozi, twe akazi kacu karakomeje nta kibazo, ubwo tuzamenya icyo bazira.’’

Imvaho Nshya yanabajije umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO, avuga ko yumvise ko hari abakozi ba SACCO yabo bafashwe, nta kindi baramenya.

Ati: “Mu nama y’inteko rusange iheruka ntacyo kunyereza umutungo cyari cyavuzwe, bishoboke ko bigaragaye muri iyi minsi, nta kindi turamenya, gusa twumvaga amakuru ko yaba ivugwamo imikorere idasobanutse ariko twari tutaramenya iyo ari yo. Tuzabihabwa n’iperereza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dative yahamirije ayo makuru Imvaho Nshya, ayibwira ko umucungamutungo,ushinzwe inguzanyo n’umubitsi w’iyi SACCO batawe muri yombi, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Ati: “Bafashwe nyuma y’igenzura rya BNR, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 10, bakekwa ko bagiye bakura ku makonti y’abanyamuryango bakayatwara. Batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza andi makuru tuzayamenya abarikoze nibatubwira icyo ryagezeho.’’

Yasabye abanyamuryango b’ibigo by’imari kujya bakurikiranira hafi imicungire y’umutungo wabo, bakanakurikirana ko hari ibikorerwa ku makonti yabo, byaba ari ibyo bashidikanyaho bakabisabira ibisobanuro ababishinzwe, batanyurwa bagatanga amakuru bigakurikiranwa hakiri kare.

Ati: “Turahumuriza abanyamuryango b’iyi SACCO tubabwira ko umutungo wabo tuwubereye maso, ari nayo mpamvu n’abo bafashwe kugira ngo ibyo bakekwaho mu micungire y’umutungo w’abanyamuryango bikurikiranwe neza.

Nibahamwa n’ibyaha bazabiryozwe, umutungo w’abaturage bawugarure, nibaba abere na bwo tuzamenye ibizakurikiraho kuko nta we uzigabiza umutungo w’abaturage turebera.”

Yababwiye ko nta byacitse, SACCO ikora neza, ntawe uzajya gushakamo amafaranga ye ngo ayabure, n’uwabazanaho impuha za byacitse bamwamaganira kure, bagategereza ibizava mu iperereza kuko bazabimenyeshwa.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE