Rutsiro: 5 bakurikiranyweho urupfu rw’umukobwa n’umusore

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 9, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ni urupfu rwabaye mu bihe binyuranye, mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, habonetese umurambo wa Nyiragasigwa Eugénie w’imyaka 27 ku ya 5 Gicurasi 2025 n’uwa Tuyisenge Elisé w’imyaka 30 ku ya 8 Gicurasi 2025.

Umurambo wa Nyiragasigwa wasanzwe mu ishyamba ry’inturusu mu Kagari ka Karambo bikekwa ko yishwe, naho uwa Tuyisenge uboneka mu ruhavu ruri imbere y’akabari kari muri santere y’ubucuruzi iri mu Kagari ka Mwendo, bigakekwa ko yaba yarazize kugasohorwamo by’ukubagahu.

Uwahaye amakuru Imvaho Nshya y’uwo Nyakwigendera Nyiragasigwa Eugénie,yayibwiye ko ubusanzwe  yari yarabyariye iwabo, nyina ntiyabibona neza, bituma amuhunga ajya kuba kwa nyirakuru.

Ngo nubwo yatahaga kwa nyirakuru ariko hari gihe atatahaga, akaba yakoraga akazi ko kwikorera urwagwa aruvana mu Murenge wa Rubengera akazijyana muri santere z’ubucuruzi zinyuranye mu Murenge wa Mukura, akabivanga no gukora uburaya, akenshi akaba yasinze, ari mu tubari tunyuranye,atataha agacyurwa na bamwe mu bagabo cyangwa abasore babaga basangiye.

Ati: “Yavuye kwa nyirakuru tariki ya mbere Gicurasi, agenda nk’ugiye mu kazi ko kwikorera inzoga bisanzwe, amara iminsi 2 atarataha.

Nyirakuru na nyina ngo baramuhannye arabananira, baramureka, bakajya bamubona atashye, atataha bakabifata ko hari aho araye, bakazabona aje, bibwira ko azataha.”

Akomeza agira ati: “Ku wa 3 Gicurasi uyu mukobwa yagaragaye ku gasantere k’ubucuruzi kitwa ku Nkambi, mu Mudugudu wa Karambo ya 2 asangira n’abagabo inzoga ku manywa. Kumugoroba nyina yagiye kuri ako gasantere amushakisha.’’

Nyina yagiye kumushaka ku isantere aho yari ari ntiyamubona, arigendera, ategereza ko azamugeraho cyangwa akajya kwa nyirakuru.

Nyuma batangajwe no kubwirwa n’abacaga amababi y’inturusu yo gukoramo imibavu mu ishyamba riri mu Kagari ka Karambo, ku wa 5 Gicurasi 2025, ko babonye umurambo we muri iryo shyamba.

Ati: “Ntawuzi igihe yapfiriye, abamwishe n’icyo bamujijije. Yari afite udukomere mu maso, kuko yahise ajyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma rya muganga, RIB yahise itangira iperereza tuzabimenya.”

Amakuru yerekeye Tuyisenge, uwayahaye Imvaho Nshya yayibwiye ko yari yiriwe anywa ibigage muri santere y’ubucuruzi iri mu Kagari ka Mwendo.

Ati: “Mugitondo cyo ku wa 8 Gicurasi, ni bwo umuntu watambukaga yabonye umurambo we mu ruhavu ruri imbere y’ako kabari. Turakeka ko yaba yarananiwe kugenda akaharyama nabi inzoga zikamuca mu mazuru, zikamwica.

Iperereza rya RIB n’isuzuma rya muganga ni byo dutegereje ngo tumenye mu by’ukuri iby’urupfu rwe kuko nta gikomere yasanganywe.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko abakekwa muri izo mfu zombi batawe muri yombi, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Ati: “Ku by’urupfu rwa Nyiragasigwa Eugénie hafashwe abagabo 3 ari bo Semana Emmanuel, nyir’akabari uwo mukobwa yabonetsemo anywa kuanywa hanyuma ntiyongere kuboneka, Hategekimana James wari urimo acuruza muri ako kabari, ushobora kuba anafite amakuru nyayo y’urupfu rw’uwo mukobwa.’’

Yakomeje agira ati: “Hanafashwe uwitwa Ndinkabandi, we ubwo twari mu nama n’abaturage ishakisha amakuru kuri uru rupfu, yatuvuyemo ajya kuburira Hategekimana James ngo nave aho vuba kuko ashobora gufatwa, bituma na we akekwa, afunganywe n’abandi igihe  iperereza rigikomeza.”

Ku by’urupfu rwa Tuyisenge, Ndayambaje yagize ati: “Mu rwego rw’iperereza ku rupfu rwe, hatawe muri yombi, abo ba nyiri akabari bombi kuko bagafatanyije, bakaba ari bo bamusohoye. Hararebwa niba muri uko kumusohora bataramuhirikiye muri urwo ruhavu cyangwa ataraguyemo ku bw’imbaraga nke z’ubusinzi,inzoga zikamwica. Dutegereje icyo iperereza rizatanga.”

Yongeye gusaba abaturage kwirinda ubusinzi bukabije no kujya batangira amakuru ku gihe kuko nk’ababyeyi b’uriya mukobwa iyo batanga amakuru bakimubura,ntibavuge ngo ni ko asanzwe,aba yarashakishijwe akaboneka ataricwa ngo ajugunywe muri iryo shyamba.

Aba ni bamwe mu bakekwa ho kugira uruhare mu rupfu rwa Nyiragasigwa Eugénie
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 9, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE