Rusizi: Yizeye uwiyise umubikira amacucura 90.000 Frw kuri telefoni

Ubusanzwe Abanyarwanda bagira amakenga ariko abenshi iyo bigeze ku bakozi b’Imana, ya makenga yose agenda nka nyomberi bigatuma n’abiyambika isura yo gukorera Imana ari abajura biborohera kugera ku mugambi wabo.
Nyiransabimana Francine ni umwe mu baturage baririra mu myotsi nyuma yo gufatirana amarangamutima afite mu myizerere ye bakamwambura amafaranga y’u Rwanda 90 000 ari we uyabihereye.
Uyu mubyeyi utuye Mudugudu wa Nyakagenge, Akagari ka Cyarukara, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, avuga ko agendana ihungabana rikomeye aterwa n’umutekamutwe wiyise umubikira uherutse kumushuka akamutwara ayo mafaranga yari amaze kugurisha ingurube.
Avuga ko kugira ngo agurishe iyo ngurube byaturutse kuri uwo mutekamutwe wabimwemeje kuri telefoni akageza n’aho amwoherereza ayo mafaranga.
Mu buhamya yagejeje ku bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) ubwo babasuraga babahugura ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.
Ni ubukangurambaga RIB ikomeje gukorera mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi kuko ari ho higanje urubyiruko rukora ubwambuzi bushukana kuri telefoni.
Muri aka Karere ka Rusizi, hari abiyise Abameni bagizwe ahanini n’urubyiruko bayogoje abaturage bo hirya no hino mu Gihugu.
Abakora ibi byaha bo bita kwihangira imirimo bashuka abaturage mu buryo bunyuranye, burimo kubabeshya ko amafaranga yabo ayobeye muri telefoni z’abo baturage, guhamagara biyise ababikira, abapasiteri cyangwa abapadiri, bakabwira abantu ko bagira telefoni boherezaho amafaranga bakabona imigisha y’Imana n’ubundi bujura.
Nyiransabimana Francine yavuze ko yagwezweho n’ingaruka n’abo batekamutwe bamusabye kugurisha ingurube ye ngo yohereze amafaranga i Kibeho, Bikiramariya ayahe umugisha azabone inka.
Ati: “Jye Abameni ndabazi nahuye na bo ku wa 15 Kanama 2024 ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, mpamagarwa n’uwiyise Umubikira wambwiraga ko ari gukorera ubutumwa i Kibeho ko yeretswe ibyanjye. Yeretswe ko noroye ingurube, ko yarozwe ngomba kuyigurisha, natinda jye n’umugabo bakadufunga.”
Yavuze ko atigeze atekereza cyane ku byo abwiwe, ahubwo nk’Umugatolika w’umunyamasengesho yumvise koko Bikiramariya yamusuye, aragenda ashyiraho umugabo igitutu ngo bayigurishe amafaranga bayoherereze Padiri Mukuru wa Kibeho we na Bikiramariya bayahe umugisha avemo inka.
Avuga ko ikimushengura cyane ari uko iyo ngurube yari yorowe n’umwana we wiga agira ngo azayigurishe abone amafaranga y’ishuri, yumvise ko igiye kubyara inka yumva ni bwo bazaba bungutse.
Ati: “Namaze kuyamwoherereza numva rwose avuga nk’umubikira arambwira ngo ndakoze, amafaranga yageze mu gaseke k’impuhwe z’Imana i Kibeho, ahubwo ninshake andi 5000 Bikiramariya ahamagaje ngo atwuzurizeho impapuro, inka itugereho vuba.”
Nyiransabimana yavuye mu bitotsi ubwo yajyaga kureba umubikira wo kuri Paruwasi yabo ya Mashyuza akamusobanurira ko yatekewe umutwe.
Ati: “Uwo mubikira ni we wansobanuriye ko uwo atari umubikira ari umutekamutwe.”
Yakomeje agira ati: “Ubu nafashwe n’ihungabana rikomeye, ngenda meze nk’igishushungwe, nibaza uburyo umwana azajya kwiga yambaza nkamubeshya ko amafaranga nyafite. Singisinzira nabaye nk’uwataye umutwe rwose mudutabare mudukize aba batekamutwe kuko bagiye kuzatuma twiruka ku musozi, twataye ubwenge kubera bo.”
Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude, yabwiye aba baturage ko mu minsi ishize ya vuba hafashwe Abameni bagera kuri 70 bose bo mu Karere ka Rusizi, biba abaturage bakoresheje ubwo butekamutwe bukoresha ikoranabuhanga.
Yababwiye ko ibi byaha RIB yabihagurukiye, itazabyihandanira kandi amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Yagaye bamwe mu babyeyi bahishira abana babo bari muri izo ngeso ziyogoza abaturage, kubera ko babaha ku yo bibye.
Ati: “Iyo ubonye umuhungu wawe afite amafaranga menshi cyangwa akuzaniye igitenge ngo ambara uzi ko nta hazwi akora, uba wumva yagikuye he handi? Mudufashe guhashya izo ngeso kuko ziri mu bana banyu hano kandi murabazi.”
Imirenge ya Nyakarenzo, Gashonga na Nkungu ni yo igaragaramo cyane aba Bameni bavugwaho ibi byaha bakorera mu gihugu hose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Rwango Jean de Dieu, avuga ko mu Nteko z’Abaturage baganira kuri ubu butekamutwe, n’amayeri yose bakoresha arimo no kubabwira ko nimero zabo za telefoni zigiye gufungwa niba badatanze umubare amafaranga.
Uretse ubu bujura bukoresheje ikoranabuhanga bwatinzweho cyane, hanagarutswe ku businzi bukabije n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ihohoterwa ry’ingeri zose, cyane cyane irishingiye Ku gitsina n’ibindi.
Ni ubukangurambaga bw’iminsi 4, bwatangiriye mu Murenge wa Muganza, bukomereza mu Murenge wa Nkombo na Bugarama bukazasorezwa mu wa Gihundwe.