Rusizi: Yasanzwe yishwe urubozo hafatwa abarimo umugore we n’abana babyaranye 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ntibandetse Claver w’imyaka 73 bahimbaga Gikoroto, wari utuye mu Mudugudu wa Mpuzamahanga, Akagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, yasanzwe mu nzu yibanagamo yishwe akaswe ijosi yananogowemo amaso, abantu 8 barimo umugore we mukuru, umuhungu we n’umukobwa we batabwa muri yombi.

Abaturanyi ba Ntibandetse bavuga ko uwo musaza yari amaze imyaka itandatu atandukanye n’umugore we Ntabugi Adèle   w’imyaka 75 bari barasezeranye imbere y’amategeko, avuga ko umugabo we ashaka kumwica ngo imitungo bari bafitanye azayizaniremo undi mugore.

Ntibandetse yatandukanye n’uyu mugore babyaranye abana umunani ajya kwibana mu kazi gato umuturanyi yamutije muri uwo Mudugudu, ahageze ashaka undi mugore batamaranye igihe ahubwo akamuta amushinja kuba atagishobora gutera akabariro.

Uyu musaza wari umaze umwaka yibana mu nzu, yari atunzwe no kwenga urwagwa bita indakamirwa akarugurisha mu tubari, hakaba n’abaza kurunywera iwe aho icupa yarigurishaga amafaranga 1000.

Umwe mu baturanyi yagize ati: “Yari yenze urwagwa abaje kurugura baranywa baragenda, tugakeka ko mu masaha y’ijoro agiye kuryama hari abamukinguje bakamwinjirana bakamwicira mu ruganiriro kuko twasanze umurambo we ari ho uri mugitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi.”

Kumenyekana kw’iyi nkuru byatewe n’umugabo wari waramutije shitingi, wohereje abahungu be babiri kuyireba ngo ayihurireho ibishyimbo, bahageze bakomanze bumva ntavuga, bagira ngo ni aho yagiye kuko babonaga inzugi n’amadirishya bikinze, bavuga ko baza kugaruka kuyitwara yaje.

Aba basore ngo batashye, bavuye muri uru rugo bageze ku muhanda bahura n’umuturanyi wa nyakwigendera watambukaga, bamubwira kubahamagarira Mutwarasibo akabarebera ko uwo musaza yaba ari hafi akabaha iyo shitingi.

Uwo muturanyi yahamagaye Mutwarasibo wari mu nzira na we agenda ari kumwe n’umugore w’umuturanyi bagendanaga, bazana kureba niba uwo musaza ahari.

Ati: “Mutwarasibo yakomanze ku idirishya ry’icyuma cya nyakwigendera, uwo mugore bari bazanye we areba ku rugi asanga rukingiye inyuma  hariho icyuma bakingisha ariko nta ngufuri iriho.

Akinguye, arebye muri salo asanga umusaza agaramyemo yakerewe ijosi yananogowemo amaso, n’umupanga bamutemesheje urambitse iruhande rwe.”

Yakomeje avuga ko basanze mu ruganiriro hakiri amajerekani atanu y’urwagwa, inzego z’umutekano zikaba zarahise zihagera zigategeka ko urwo rwagwa rumenwa kuko hari ubwo abagizi ba nabi bashobora kuba baruhumanije. 

Abo bavuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutwara  abantu 8 barimo umugore w’uyu mugabo, umuhungu we n’umukobwa we bakekwaho urupfu rwe kubera amakimbirane bagiranaga. 

Hanafashwe kandi Mutwarasibo n’abandi baturanyi 4 ba nyakwigendera barimo uwo abo basore baje gutirura ihema n’abandi batabaye mbere.

Abaturage b’Akagari ka Mpinga bari batabaye, baganirijwe n’abayobozi n’Inzego z’umutekano, bagirwa inama yo kujya bagaragaza ibibazo biri mu miryango, no gutangira amakuru ku gihe ku cyo bakeka cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko umurambo w’uwo musaza wajyanywe ku Butaro bya Gihundwe. 

Ati: “Inzego zibishinzwe zahageze, umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane impamvu y’uru rupfu.”

Yakomeje yihanganisha abaturanyi n’umuryango mugari wabuze umuntu, akomeza gusaba abaturage kwirinda ibintu byose byakwambura umuntu ubuzima. 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Nsengimana theogene says:
Gicurasi 19, 2025 at 10:26 am

Ooo birababaje pee

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE