Rusizi: Umunyeshuri werekanye umukunzi kuri Saint Valentin yirukanywe burundu

Umusore w’imyaka 22 wigaga Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) muri Koleji ya Nkanka mu Karere ka Rusizi akaba yiteguraga gukora ikizamini cya Leta, araririra mu myotsi nyuma yo kwirukanwa burundu azira kwerekana umukobwa w’umukunzi we ku itariki 14 Gashyantare ufatwa nk’umunsi w’abakundana (Saint Valentin).
Uwo munsi wahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uwo musore watumye akoresha ibirori mu ibanga rikomeye atumiramo abandi bahungu 15 na bo bafite abakunzi mu bakobwa bigana muri icyo kigo.
Abatumiwe na bo buri wese yazanaga n’umukunzi we, muri ibyo birori byabaye mu gihe abandi banyeshuri bari bagiye kurya muri ‘refectoire’.
Mbonabucya Cyiza Modeste, Umuyobozi wa Koleji ya Nkanka, yahamirije Imvaho Nshya ko batunguwe n’iyo myifatire y’abanyeshuri bateguye ibirori ndetse bagatoroka ikigo bajya kugura ibyo bifashishije birimo amandazi n’utujerekani tubiri tw’icyayi muri kantine y’ishuri.
Muri ayo ma saa mbiri z’ijoro, ubwo abandi banyeshuri bajyaga kurya, bo bafashe ishuri ryo mumwaka wa gatanu, bajyanamo ibyo bari bateguye, batangira umunsi mukuru wari watumiwemo uwo mukobwa rukumbi wo mu rindi shuri ritari iryo mu wa 6.
Uretse uwayoboraga ibirori, buri musore watumiwe yinjiraga aherekejwe n’umukobwa w’aho ku ishuri w’inshuti ye (couple), ngo nta wari wemerewe kubyinjiramo ari wenyine.
Inkuru inkuru yamenyekanye ari uko abashinzwe imyifatire y’abanyeshuri bagenzuraga uko abana barya muri iryo joro, babonye harimo ababura benshi bibatera ikibazo,
Batangiye kuzenguruka ikigo babashakisha, babagwaho muri iryo shuri, ibirori bigeze aho umusore yerekana uwo mukobwa nk’umukunzi we anamuha impano.
Diregiteri Mbonabucya ati: “Umwe mu bayobozi yarabakingiranye, tubabaza ibyo barimo, batubwira ko bari mu munsi w’abakundana bateguye, dutangira gusesengura iyi myitwarire. Ku wa 19 Gashyantare twafashe icyemezo cyo kwirukana uriya wakoresheje icyo kirori, cyane ko butari ubwa mbere acika ikigo. Yari yarihanangirijwe bwa nyuma n’ababyeyi be barabisinyira ko niyongera ayo makosa azirukanwa burundu.”
Yaboneyeho gushimangira ko agakungu k’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa kari mu makosa azwi yirukanisha abanyeshuri muri icyo kigo.
Imvaho Nshya imubajije ikosa uriya musore yakoze ryamwirukanisha burundu kandi yiteguraga ikizamini cya Leta, yagize ati: “Ni menshi. Irya mbere ni ugucika ikigo akajya kugura amandazi hanze yacyo ari bukoreshe muri ibyo birori. Irya 2 ni ukwinjiza ibiryo cyangwa ibitemewe mu kigo kuko ashobora kuzana ibihumanye, ingorane byadukururira namwe murazumva.”
Yakomeje agira ati: “Ikosa rya 3 ni ukudekarara (déclarer) urukundo mu kigo kandi iby’inkundo mu mashuri ntibyemewe rwose, namwe ubwanyu muzi ingorane bishobora gukurura zirimo ubusambanyi abantu batarebye neza, gutwara inda zitateganyijwe bikurikiraho,n’izindi ngaruka. Irindi kosa ni ugukoresha ibirori mu kigo ubuyobozi butabizi.”
Abajijwe impamvu hirukanywe umwe, yasubije ko hirukanywe nyirabayazana wabyo, wari unasanganywe indi myitwarire mibi, abandi barimo uwo mukobwa wagaragajwe nk’umukunzi uwo munsi, batumwa ababyeyi.
Mbonabucya Cyiza Modeste, yavuze ko nta wari witeze ko ibyo birori byakorwa mu kigo, ku banyeshuri bakabaye bashishikajwe n’amasomo, cyane ko harimo abitegura gukora ikizamini cya Leta.
Yavuze ko uyu musore atasaba imbabazi ngo ababarirwe kuko yarenze ihaniro, ahubwo ko yajya gushaka ishuri ahandi cyane ko n’amalisi y’abazakora ikizamini cya Leta atarakorwa.
Imvaho Nshya yanavuganye n’abarebwa n’ikibazo cyane, bagira icyo bavuga.
Umukobwa yemera ko uyu musore yari asanzwe ari inshuti ye bisanzwe, ko mu gihembwe gishize umusore yamusabye urukundo amubwira ko bitashoboka, baba inshuti bisanzwe.
Avuga ko umusore yanamutumiye mu munsi mukuru we w’amavuko atazi ibiri bukurikireho, abanza kubyanga ariko umusore amwumvisha ko ikigo kizi ibyo birori ko nta ngaruka bibagiraho.
Ati: “Nabigiyemo ntazi uko babiteguye, ntazi uko biri bugende. Twari ishuti zisanzwe ariko mu gihembwe cya mbere yansabye urukundo mubwira ko ku myaka 19 mfite bitashoboka, ko twaba inshuti zisanzwe. Sinari kwanga kujya mu kirori cy’inshuti yanjye rero nubwo nari nabanje kubyanga bakambwira ko babisabiye uruhushya.”

Umusore we yabwiye Imvaho Nshya ko yumva nta cyaha yakoze cyamwirukanisha burundu, asaba Akarere kumurenganura akagaruka mu masomo.
Yagize ati: “Ikosa nemera ni ugukorera ikirori mu kigo bitemewe. Nateguye umunsi wanjye w’amavuko, bagenzi banjye bambwira ko nta wundi mwaka tuzongera guhura twese, bankorera ikirori. Buri wese yatanze amafaranga 500 tugura amandazi muri kantine y’ishuri tunatekesha icyayi utujerikani tubiri. Mu banyeshuri 33 buri wese yari yemerewe amandazi 4 n’igikombe cy’icyayi. Sinigeze ntoroka ikigo.”
Yavuze ko atigeze yerekana umukunzi kuko n’uwo mukobwa Atari we wamutumiye ahubwo yatumiwe na mugenzi we wari usanzwe azi ko bari inshuti.
Ati: “Nta rukundo rundi dufitanye, ni ubucuti busanzwe butanakomeye sinzi impamvu babiremereza. Kunyirukana burundu numva nararenganye cyane. Nk’ubu nari mfite inzozi zo kuba ingabo y’igihugu. Banyirukanye baba banahombeje Igihugu cyane, kandi aho bigeze nta handi nabona ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne-Marie, yabwiye Imvaho Nshya ko batari bazi iyo nkuru, ariko ko abanyeshuri batajya bakora amakosa ngo amategeko nakurikizwa akarere kanjye gusaba imbabazi.
Ati: “Kwaba ari ugukurura uburara kandi muzi ko hari n’amashuri abana barengera bakanishora mu busambanyi ku ishuri. Ni hakurikizwe icyo amategeko y’ishuri ateganya jye numva nta kirenze icyotwakora.”
Umubyeyi w’uyu umkobwa ubwo yari amugaruye ku ishuri ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, yabwiye Imvaho Nshya ko nk’ababyeyi be barwanaga n’amafaranga y’ishuri bazi ko umwana yiga nta bindi arimo ariko batunguwe no guhamagawra n’ishuri.
Yavuze ko bagiye kurushaho kumukurikiranira hafi kugira ngo adatana akaba yajya mu bishobora kumwicira ejo heza.
Francois says:
Gashyantare 23, 2024 at 6:36 pmUrubyiruko rurananiranye pe!
Nzayisaba philimin says:
Gashyantare 25, 2024 at 9:41 amYewe ntibyoroshyepe gusa njyewe mbona aruyumunyeshuri afite ikosa kbx ariko nikigo gifite ikosa kuberako gifite cantin icuruza ibyokurya kubanyeshuri urumvako nabo baba nyirabayazane wibyabaye.icyambere amandazi yakoreshejwe nabobanyeshuri yaguriwe muri cantine yikigo ese biremeweko ibigobyamashuri bigira cantine numva nikikigo katanga ubusobanuro bwiyo cantine irimukigo.
Nzayisaba philimin says:
Gashyantare 25, 2024 at 9:41 amYewe ntibyoroshyepe gusa njyewe mbona aruyumunyeshuri afite ikosa kbx ariko nikigo gifite ikosa kuberako gifite cantin icuruza ibyokurya kubanyeshuri urumvako nabo baba nyirabayazane wibyabaye.icyambere amandazi yakoreshejwe nabobanyeshuri yaguriwe muri cantine yikigo ese biremeweko ibigobyamashuri bigira cantine numva nikikigo katanga ubusobanuro bwiyo cantine irimukigo.
Dieudonne says:
Gashyantare 23, 2024 at 7:42 pmUmuyobozi yakoze amakosa,abana bagombaga gushakirwa ikindi gihano nyawabuzwa amahirwe yo kwiga ngo yirukanwe. Mu gihe iyu mwana yaba yirukanwe ,Akarere gakwiye kwirukana burungu nako Uyu muyobozi kubera uburangare yagize ntamenye ibikorerwa mu kigo.
BASABOSE Alexis says:
Gashyantare 23, 2024 at 8:57 pmUyu musore yararenganye rwose ntabwo igihano yahanishijwe kijyanye nikosa yakoze
Biriya nikosa ariko sicyaha abayobozi dukwiye kujya dushyira mugaciro
Yarakwiye guhabwa ikindi gihano
Nigitekerezo cyanjye
Fisi says:
Gashyantare 24, 2024 at 7:53 pmUyu muyobozi Ni serieux. Ntabwo ikigo Ari isoko kdi naho hagira ordre ntabwo umuntu acururiza aho abonye. Wowe urimo kuvugira iki kirara rero wasanga nawe utari shyashya.
Lg says:
Gashyantare 23, 2024 at 9:04 pmNiba ababyeyi be barasinyeko niyongera kugwa mumakosa ntazindi mbabazi ubwo nashakire ahandi ikindi nuko bose abasigaye bakabaye batumwa kuzana ababyeyi kugirango nabandi barebereho
Nishimwe clementine says:
Gashyantare 24, 2024 at 5:27 amAmategeko y ikigo akurikizwe yose
Mujawayesu francaise says:
Gashyantare 24, 2024 at 5:30 amMukuri uwomwana bamubabarire bamuhanushe icyindi gihano ariko bokumubuza amahirwe yogukomeza kwiga ndumva bamubarira agasabimbazi .kukoyakoze ibitemewe mukigo ariko murebe ejo hazazahe mucinkonizamba
Muhawenayo Nathan says:
Gashyantare 24, 2024 at 8:08 amUburezi kuribose kd budaheza rero kwirukana umunyeshuri burundu sibyo ahubwo bamushakire igihano gikaze atarukumwirukana
Gusa mbona igihano gikwiye guhanisha finally students ari ukwasa inkwi kuko ubutaha ntiyakongera
Murakoze
Pierre says:
Gashyantare 24, 2024 at 9:24 amntamunyeshuri ukwiye kujya hejuru yitegeko ryikigo,cyane yariyaranasinye ko atozongera gukora ikosa,
bamuhane nabandi barebereho bitazakomeza gukurura uburara mukigo
Karyugahawe says:
Gashyantare 24, 2024 at 12:29 pmAbayobozi nkabo babaho ubuse yoherejehe uwo mwana ubwo nibwo buryo c bgokumugorora ejo naba ikirara akamutegera munzira azirengere igaruka mboneyeho gusuhuza Direction ya Gs Shya muri Karongi ,Gishyita mana we ibintu uwitwa KAZUNGU Gerd mwifurije umuruho yanyangaje ark kugera kure siko gipfa.
Merry says:
Gashyantare 24, 2024 at 12:34 pmABA bana bahabwa urugero rubi nababayobora ni gute umuyobozi wikigo Aya urugo agashaka undi mugire bizwi nabanyeshuri na Societe yose,yarangiza agahana abana bakoze nkibyo yakoze,nibabanze,bagire indangagaciro zabarezi nibwo bazabasha kuba urugero rwiza,naho burya uwiba ahetse ABA yigisha uwo ahetse,abarezi nabayobozi bibigo bisubireho ubwabo,uyu muhungu umubajije yakubwira ko yarenganye yakoze nkibyo abamuyobora bakoze🤣
Twiringiyimana Emmanuel says:
Gashyantare 24, 2024 at 12:41 pmNge Ndabona uwi Muyobozi Bari Bafite I ibindi Bapfa Kuko Ntago Wambwirako Iryi Kosa Ariryo Ryatumye Yurukana uwo Mu Nyeshuri! 🤷 Icyambere Nshingiyeho Nuko Uwo Munyeshuri Ntabisindisha yari Yazanye Mu Kigo🤷Ikundi Kd niba Yari yafashe Umwanzuro Wo Kumwirukana , Si yari kwirukana we Gusa , Ahubwo Bose Yari Kubirukana uko Yari 33ðŸ‘
Anonymous says:
Gashyantare 24, 2024 at 1:57 pmAriko rero njye mbona NESA ikwiye gufasha ibigo, igashyiraho umurongo ngenderwaho bitari ukubyuka mu gitondo ugasanga ikigo gishyizeho amabwiriza yacyo gusa Kandi abana bashobora kurenganywa. Ndabivugira ko mu karere ka Rusizi iyi Atari case ya mbere mpumvise hadatanzwe umurongo abana bavutswa uburenganzira bwo kwiga baba benshi. Murakoze
David MUGARURA says:
Gashyantare 24, 2024 at 2:22 pmErega College Nkanka yari iya Kera hakiri Father Bandorayingwe Joseph wari Directeur asimburwa na Bwana Emmanuel Habimana nibwo Ikigo giheruka ubuzima buzima, nyine nigute abayobozi bavuga ngo ntibamenya ibibera mukigo??😂ahubwo na staff yeguzwe abo bana barabarenganyije ahubwo harebwe niba ntamuyibozi utereta uwo mukobwa wasanga ariyo ntandaro bareke kwica izina ryikigo cyaduhaye uburere.
Dushimirumuremyi Egide says:
Gashyantare 24, 2024 at 3:14 pmNtabwo ikosa uyumunyeshuri yakoze ariryo kumwirukanisha Burundi
Icyakora yaganirizwa agahabwa Inama ndetse nikindi gihano ariko ntiyirukanwe burundu
Mutoni wase diane says:
Gashyantare 24, 2024 at 10:24 pmKabisa ni mureba neza uyu muyobozi afitanye ikibazo nuyu mwana kuk gufata umwanya akanamubeshyer ko yaguriye ibinu hanze kandi byaragiriwe mukigo icyo nikibazo nacyo
Remmy says:
Gashyantare 25, 2024 at 6:03 pmBirumvikan ko Uyu mwana yakoze amakosa aremereye. Icyakora ikigo gishobora kugira imbabazi akemererwa kuzakora ikizamini gisoza amasomo ye ariko agashaka uburyo bwo kwiyigisha amasomo yari asigaye cyane ko mbona ko kumyaka ye yabishobora.
Murakoze.
Remmy says:
Gashyantare 25, 2024 at 6:03 pmBirumvikan ko Uyu mwana yakoze amakosa aremereye. Icyakora ikigo gishobora kugira imbabazi akemererwa kuzakora ikizamini gisoza amasomo ye ariko agashaka uburyo bwo kwiyigisha amasomo yari asigaye cyane ko mbona ko kumyaka ye yabishobora.
Murakoze.
Hakizimana Jean de Dieu says:
Nyakanga 6, 2024 at 2:20 pmUyu munyeshuri yakoze amakosa ariko igihano yahawe ntabwo gikwiye.Kuvutswa uburenganzira bwo gukora ibizamini bya Leta ntabwo byemewe.Akarere kamufashe kamushakire ikindi kigo azasushirizemo.