Rusizi: RPF-Inkotanyi yubakiye abana b’imfubyi inzu ya miliyoni 15 Frw

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuryango RPF-Inkotanyi wahaye abana batatu b’imfubyi inzu ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho byo mu nzu bitandukanye.

Abo bana ni Nyirahabimana Mariane w’imyaka 22, musaza we Habimana Jonas w’imyaka 19 n’umwana w’imyaka ibiri, bashimira Umuryango RPF-Inkotanyi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wawo Paul Kagame.

Iyo nyubako ya miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ifite igikoni, ubwogero n’ubwiherero, yubatswe ku bufatanye bw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi.

Nanone kandi abo bana banahawe ibikoresho byo mu nzu birimo ibitanda bibiri na matola zabyo, intebe, ibiribwa n’ibindi na byo bifite agaciro k’ibihumbi.

Umwana w’imyaka ibiri babana ni uwo mukuru wabo yapfuye amaze iminsi 3 gusa amubyaye, nyina wari ukiriho amurera amezi make na we aba arapfuye.

Nyina akimara gupfa yabasize mu nzu mbi cyane, yashoboraga kubagwaho umwanya uwo ari wo wose, amabati yaratobaguritse.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gihundwe Nyirabizimana Seraphine, avuga ko ubwo yatemberaga mu Mudugudu wa Bahemba, Akagari ka Kagara akerekwa aba bana n’imibereho mibi bari barimo, yumvise batakomeza kubaho batyo, yiyemeza kubigeza ku banyamuryango bagenzi be bacyakira neza.

Yagize ati: “Si igitekerezo cyari kubagora kucyumva no kugishyira mu bikorwa kuko si ubwa mbere twari tubikoze. N’umwaka ushize twari twubakiye umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi utaragiraga aho arambika umusaya inzu y’agaciro ka miliyoni 12. Ubu ayibamo aratekanye, ameze neza. Abakoze ibyo rero ibi ntibyari kubananira, ndabashimira cyane ko batigeze biganda bakaba babigezeho.”

Yarakomeje ati: “Ntitugarukiye aho, turifuza ko aba bana biga. Jye ubwanjye ku giti cyanjye niyemeje kuzarihira uriya musore ayisumbuye kugeza ayarangije kandi twarabyemeranyijwe.”

Yongeyeho ko abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Gihundwe muri rusange, na bo biyemeje gufatanya kurihira uwo mukobwa amashuri y’imyuga.

Ati: “Nk’uko mu muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gihundwe twabyiyemeje, aba bana imibereho yabo igomba guhinduka bifatika, bakumva ko bari kumwe n’ababyeyi babakunda, bari mu cyimbo cy’abo babuze.”

Mu byishimo byinshi, abo bana bashimiye Umuryango RPF inkotanyi ukomeje guharanira iterambere ry’Abanyarwanda bose na ‘Chairman’ Paul Kagame.

Bagaragaje uburyo ubuzima bwarushijeho kubabihira ubwo nyina ubabyara yapfaga abasigiye umwana w’amezi umunani wari wasizwe na mukuru wabo.

Bari barihebye barara banyagirirwa mu kizu cyendega kubagwaho, bagera n’aho bumva  gupfa bibarutira kubaho.

Nyirahabimana Marianne ati: “Ntitwabona uburyo dushimira Perezida Kagame n’Umuryango RPF Inkotanyi ayoboye, kuko twari twarihebye, tutacyumva dushaka ubuzima kuko tutabonaga icyerekezo cyabwo.”

Akomeza avuga ko ubwo Umuyobozi wa RPF Inkotanyi yabasuraga bwa mbere, Umurenge wahise ubashakira aho ubashumbikisha mu baturanyi maze hatangira ibikorwa byo kubakirwa.

Nyirahabimana yongeraho ati: “Baduhaye inzu iduhesheje icyubariro pe! Ni yo nziza kurusha izindi muri uyu Mudugudu wose. Ifite ibyumba 4, salo na koridoro, irimo sima hose, inyuma imeze neza, irimo amashanyarazi.

Banatwubakiye igikoni, ubwogero n’ubwiherero. Mu nzu   badushyiriramo n’ibikoresho dukeneye byose, baduha n’ibyo kurya bizadutunga nk’amezi 2, batwemerera gukomeza kutuba hafi, akarusho banatwemerera gusubira mu ishuri tukiga ibyo dushoboye baturihira.”

Avuga ko ikimushimisha cyane ari uko atazongera gutekera hanze, ndetse ko yabonye abandi bantu bababereye ababyeyi bagakora aho ababo batari.

Basabye inka yabafasha kubona ifumbire y’imboga bahinga mu karima k’igikoni, ikazajya inakamirwa ako kana gato basigaranye.

Umuyobozi w’Akarere akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko nibamara gusuzuma bagasanga bashobora kuyorora cyangwa bakababonera uwabafasha kuyitaho bazayibaha.

Yaboneyeho gushimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gihundwe, ubwitange bagira muri gahunda ya ‘Tujyanemo’ bakubakira abatishoboye inzu zifatika.

Ati: ’’Ni yo mpamvu duhaguruka tukaza. Tuba dushaka ibikorwa bifatika byivugira, kuko RPF Inkotanyi ni moteri ya Guverinoma igomba kuba ‘Bandebereho’ muri byose.”

Yasabye abaturanyi b’abo bana gukomeza kubitaho kandi yizeza ko n’ubuyobozi butazahwema kubaba hafi kugira ngo imibereho yabo irusheho guhinduka igana heza.

ABa bana bahawe n’ibikoresho byo mu nzu
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE