Rusizi: Ntibaziyaremye yakuwe mu ishuri n’inkoni za mwarimu kuko atahagurukaga mu Batutsi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 13, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ntibaziyaremye François w’imyaka 51 yavuye mu ishuri bitewe n’inkoni yakubitwaga na mwarimu we amuziza ko ngo yanze guhaguruka mu ishuri mu gihe yabaga ahagurutsa abanyeshuri akurikije amoko, uwo ntahaguruke mu Batutsi.

Ubu Ntibaziyaremye atuye mu Kagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, avuga ko ari umuhamya w’uko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kera kuko we ubwe yavuye mu ishuri ageze mu wa 3 w’amashuri abanza akuwemo n’ihungabana yatewe n’inkoni z’umwarimukazi wamwigishaga amuziza ko ubwo babahagurutsaga mu moko, yangaga guhaguruka mu Batutsi avuga ko we ari Umunyarwanda.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya nyuma y’ubuhamya bw’ibyamubayeho muri Jenosideyakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye kuri sitade ya Rusizi ubwo hatangizwaga icyunamo ku wa 7 Mata 2025.

Ntibaziyaremye François avuga ko hari ibyamubayeho akiri umwana atari azi icyo bisobanura, yaje gusobanukirwa urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yirukanswa atazi icyo azira, abihuza n’ibyamubayeho mu ishuri, abona ko Jenoside yari yarateguwe kera.

Ati: “Navuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ntabuze ubwenge ahubwo ari itotezwa nakorerwaga n’umwarimukazi wanyigishaga witwaga Thérèse, irindi rye sindyibuka, aho nigaga mu ishuri ribanza rya Mutimasi, mu yari Segiteri Nyakanyinya, Komini Cyimbogo, ubu ni mu murenge wa Mururu.’’

Yakomeje agira ati: “Uko yajyaga kutwigisha yabanzaga kuduhagurutsa mu moko, akavuga ngo Abahutu bahaguruke, akandika, akanahagurutsa Abatutsi bagahaguruka. Jye kuko ntari nzi ibyo ari byo, ntanazi ubwoko bwanjye simpaguruke. Kuko iwacu yari abazi, azi ko ngo ndi Umututsi, akambwira ngo ’wa gatutsi we ko udahaguruka? Nkamubwira ko jye ndi Umunyarwanda ntari Umututsi.’’

Avuga ko yamwanze bigaragara akajya amukubita ntacyo amuziza kugeza arivuyemo.

Ati: “Iyo yadukubitaga nta n’ikigaragara atuziza, yageraga ku Batutsi akadukubitana ubugome ndengakamere, avuga ngo twe ho turi inyaryenge z’inzoka, yangeraho akankubita inshyi mu matwi, anongeraho incyuro nyinshi, ndi umwana w’imyaka 9.

Nagera mu rugo nabibwira iwacu nkabona babaye nk’ababyihoreye, byo kubura uko bagira, bwacya twasubira ku ishuri bikaba uko, nta wundi twari kubwira ibyo adukorera, mpitamo kurivamo aho kuzicwa n’inkoni ze.”

Avuga ko yakomeje kugira ihungabana atagiraga uwo abwira, ararikurana, rirushaho kwiyongera ubwo yakoraga ahantu, uwabakoreshaga akajya aganira n’undi bari kumwe, bakavuga ngo aba 1959 bakora bikurura, ni abanebwe nta musaruro batanga, bakamutangaho urugero.

Ati: “Ngeze mu rugo mbaza papa aba 1959 b’abanebwe icyo bivuze, ambwira ko  ababivugaga  bashakaga  kuvuga  abameneshejwe mu 1959, ngo babitaga imburamukoro z’abanebwe, mbihuza n’ibyo nakorewe mu ishuri, ihungabana rirushaho kuba ryose, ndibana ntawe mbwira, bihuhuka  batangiye kutwirukansa Jenoside itangiye, ryagabanyutse Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itangiye kuduhumuriza.’’

Avuga ko atazi uriya murezi gito aho ari ubu, ariko akeka ko yapfuye kuko icyo gihe yari mu myaka ikuze, icyakora bamwe bo mu muryango we baba mu mahanga.

Izo nkoni zamugizeho ingaruka zikomeye cyane n’ubu zikimukurikirana, kuko iyo atagirirwa iyo nabi aba yararangije amashuri uyu munsi akaba ayakoresha yiteza imbere, aho muri iki gihe kubaho neza ari ukugira icyo wize uzi.

Ati: “Nk’ubu nta kazi ngira kandi mfite umugore n’abana 5 bakenera kubaho buri munsi. Inzu mbamo nayubakiwe na Leta, nubwo tutaburara kuko tugerageza kwirwanaho uko dushoboye ngo uwashakaga kumbona nsabiriza atambona urwaho.

Ariko iyo ntiga kuri Leta mbi yororaga abarezi gito nk’abo mba nanjye naraminuje, nkorera amafaranga agaragara, ubuzima burushaho kuba bwiza kuko niyumvagamo ubwenge rwose.”

Avuga ko kubana icyo gikomere byamuruhije cyane, ariko kubera impanuro nyinshi za Perezida Paul Kagame asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kudaheranwa n’ibyababayeho, buhoro buhoro yaje gukira, ababarira abo bose batangiye kumugirira nabi ari umwana muto kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashatse kumwica kenshi Imana igakinga ukuboko.

Asaba abarezi b’ubu gutandukana n’ab’icyo gihe, bagahumuriza abana, bakabaha ubumenyi aho kubica kuko igihugu cyiza gihera mu burezi bwiza, butavangura.

Ati: “Abana bacu bafite amahirwe yo gukurira mu gihugu cyiza, kitavangura. Nta mwana wanjye uzavanwa mu ishuri n’inkoni z’uwakamuhaye uburezi n’uburere nk’uko byangendekeye. Icyo dusaba abana bacu ni ukwigira ku mateka bagaharanira guhindura Igihugu kuba cyiza kurushaho, bafatiye urugero ku bana bacyo bakigaruye ibuntu,amahirwe yose bafite, twe twabuze bakayabyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel avuga ko Leta mbi zateraga  abana gukurana ihungabana zitazagaruka ukundi muri iki Gihugu.

Ati: “Aba bana barakurira mu biganza byiza, twe twagize ibyago byo gukurira muri politiki mbi z’ivangura, zirirwaga mu moko aho guteza imbere abanyagihugu bose. Izo zarasezerewe ntizizagaruka ukundi.”

Yunzemo ati: “Abahuye n’ibyo byago nta kindi twababwira  kitari ukwihangana, ariko abana bacu turabasaba kudapfusha ubusa aya mahirwe bafite, bakuye ku maraso y’abana b’Abanyarwanda yamenetse ngo bakurire heza.’’

Ihungabana yatewe n’inkoni yakubiswe n’umwarimu wamwigishaga mu wa 3 w’amashuri abanza ryatumye ava mu ishuri
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 13, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE