Rusizi: Imbaraga abikorera basenyesheje igihugu tuzazikuba inshuro 1000 tucyubaka- Abikorera

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abikorera mu Karere ka Rusizi binamiye Abatutsi 14 289 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi, bavuze ko nk’uko babisanganywe bazakuba inshuro zirenga 1000 bubaka igihugu,imbaraga bagenzi babo bakoresheje bagisenya.

Nk’uko byumvikanye mu ijambo ry’uhagarariye urugaga rw’abikorera Nkurunziza Ernest, nyuma yo kwihanganisha abarokokeye kuri Paruwasi gatulika ya Mibilzi n’inkengero zayo, yagaye abikoreraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi,batanze imbaraga n’ubutunzi bwabo bigakoreshwa mu bwicanyi no gusenya igihugu.

Aho bamwe bakoresheje amafaranga yabo bagura imipanga yo kumara Abatutsi, Lisansi yo gushyira mu modoka zabo bazishora mu bwicanyi, n’ubundi bugome, avuga ko nk’abavugaga rikijyana iyo batabyijandikamo bitari kugira ubukana byagize.

Yashimiye ariko abikorera batijanditse muri Jenoside, cyane cyane abarokoye abahigwaga.

Ati: “Turashimira byimazeho abikorera barokoye abahigwaga, tukagaya cyane abijanditse mu bikorwa bigayitse byo kwica Abatutsi, bari abaturanyi babo, barasangiraga bagatabarana, ari abakiliya n’abafatanyabikorwa babo.’’

Yavuze ko nk’abikorera, kwibuka ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe, n’inshingano z’abikorera aho bava bakagera. Ko Jenoside yatumye igihugu gitakaza amaboko, imiryango imwe irazima, abana bahinduka imfubyi, ababyeyi bahinduka abapfakazi, uruhare rw’abikorera muri ubwo bugome bukaba bwaragaragaye ku kigero cyo hejuru.

Yashimiye byimazeyo ingabo zari iza FPR Inkotanyi n’uwari uzirangaje imbere Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside akagarurira igihugu izina.

Anaboneraho gushimira cyane abarokotse kutemera guheranwa n’agahinda, bagashyira imbere gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge n’imirimo ibateza imbere, kandi ko abikorera batazahwema kubahora hafi uko babishoboye kose.

Mu buhamya bwe, Pasiteri Bakareke Jean Baptiste wahungiye i Mibilizi muri Jenoside,akaharokokera hamaze gutikirira imbaga y’Abatutsi, yagarutse ku nterahamwe kabombo zari mu bikorera zirimo iyitwaga Bandetse Edouard na Munyakazi Yusufu, zabaye ibirangirire mu bwicanyi, avuga amazina menshi y’Abatutsi bakoreraga ahitwa ku Ngoro aho i Mibilizi, bishwe,ko iyo izo nkoramaraso zitabigiramo uruhare bitari gushoboka.

Ati: “Icyajyaga kutubera umugisha cyatubereye akaga gakomeye, haza umushoramari Bandetse Edouard yubaka inzu hariya ku Ngoro, twumva tugize umugisha ko ibikomerezwa mu mafaranga bitangiye kuza, tugiye kuzamuka, imirimo ikiyongera n’ino hakamenyekana.

Nyamara twaribeshyaga cyane kuko wagira ngo yaje azanye misiyo yo kurimbura Abatutsi bose b’aka gace.’’

Yavuze ko batangiye bica Abatutsi urubozo, bahereye mu kubahombya nkana, babateza ibirara bikaza bigafata ibyo bacuruza bikigendera bitishyuye,bakayoberwa ibyo ari byo kugeza ubwo byeruye muri Jenoside n’ababikoreshaga, bahiga Umututsi wese aho ava akagera, Mibilizi yari nziza igahinduka imivu y’amaraso.

Ashimira ibyakozwe byose ngo igihugu kigarukemo ihumure, umucuruzi yubahe umuguzi, abikorera bishwe bibukwe, abarokotse baremerwe bigizwemo uruhare n’abikorera b’uyu munsi bari muri gahunda zo kubaka igihugu, bitandukanye n’abo bikorera b’abagome batamenyaga agaciro k’umukiliya,bakamwica bamuziza gusa ubwoko atihaye.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rusizi, Utamuliza Vestine, nyuma yo kwihanganisha ibyiciro by’abikorera byaje kwibuka no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Mibilizi n’ahandi hose mu nzibutso za Jenodide yakorewe Abatutsi mu 1994 ziri mu Ntara y’Iburengerazuba, na we yagarutse ku gushimira Perezida Kagame wakuye igihugu mu mwijima w’icuraburindi.

Ati: “Icyo gihe nta cyerekezo Abanyarwanda bari bafite. Aya mateka akaba adateze kwibagirana kuko ibimenyetso byayo byivugira. Urugendo rwo kwiyubaka ni rurerure, ruranakomeje, turashima ababigiramo uruhare bose.”

Yashimiye Leta ibyo yakoreye abarokotse birimo kububakira inzu nubwo zimwe zatangiye gusaza, gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi yari inyayangiye hirya no hino, ubu ikaba iri mu nzibutso, n’itaraboneka hakaba hagikoreshwa ingufu zose ngo na yo iboneke ishyingurwe mu cyubahiro n’ibindi byakozwe,anashimira abikorera imbaraga bashyira mu kugarura isura y’igihugu no kwita ku barokotse Jenoside batishoboye.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba,Dushimimana Lambert, mu kugaya abikorera bakoze Jenoside, yavuze ko ntaho bari batandukaniye n’abanyepoliti babi bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, bakabatiza umurindi bakoresha ubutunzi, ibikoresho  n’ubwenge bwabo mu bukana yagize.

Ati: “Ni n’umwanya wo kugaya abikorera bashoye imitungo, imbaraga n’ibitekerezo byabo mu kwica bagenzi babo n’abari abakiliya babo, ukanaba umwanya wo gusaba abikorera gutekereza  ku gaciro n’icyubahiro bafite haba mu miyoborere y’igihugu, mu iterambere ryacyo n’iry’abaturage.’’

Yasabye abikorera b’uyu munsi gukomeza ikinyuranyo kigaragara n’abikorera bo muri Leta zabanje, bakoresha ibyo byose bari bafite mu kwica abakabateje imbere, bagakomeza gushyigikira ubuyobozi bwiza igihugu gifite, banaharanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Intara y’Iburengerazuba ibarirwamo abikorera babaruwe barenga 40 000. Umuyobozi  wungirije w’urugaga rw’abokorera  ku rwego rw’igihugu, Kimenyi Aimable, yabwiye Imvaho Nshya  ko  bazakomeza gushyira imbaraga  mu bikorwa byose bizamura igihugu, gushyikigira Perezida Kagame mu ngamba ze zose zigiteza imbere, kunamira Abatutsi barimo n’abikorera bazize Jenoside,no gufata mu mugongo mu buryo bufatika abayirokotse.

Muri icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi banagabiye inka abarokotse 20.

Pasiteri Bakareke Jean Baptiste
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Tubehoneza Emmanuel says:
Mata 27, 2024 at 5:38 pm

Kwibuka ni inshingano zacu nka banyarwanda dusubiza agaciro Abatutsi bakavukijwe bazira uko baremwe bityo dushima Ubuyobozi bwiza bw, igihugu cyacu burangajwe Imbere na Nyakubahwa Paul Kagame bwasubije abanyarwanda ubuzima.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE