Rusizi: Icyo naharaniye cyagezweho- Munyaneza Samson wamugariye ku rugamba

Munyaneza Samson w’imyaka 50 wagiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu afite imyaka 18 akarumugariraho, avuga ko aticuza amaraso ye yarumenekeyeho kuko icyo yaharaniraga, cyamuteye kurujyaho cyagezweho, buri Munyarwanda wese akaba afite uburenganzira ku byiza by’Igihugu cye.
Aganira na Imvaho Nshya, Munyaneza Samson utuye mu Mudugudu wa Kadashya, Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, avuga ko yarangije amashuri abanza ari umuhanga cyane, ntiyemererwa kugana ayisumbuye atabuze ubwenge, ahubwo ari amateka yabuzaga Abatutsi kwiga.
Ati: “Narabibonye bihurirana n’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rwaratangiye, njya kwiga ayisumbuye i Bukavu mu yari Zayire, ngeze mu wa 3 ntarawurangiza, numva ntakomeza kwihanganira akarengane nabonaga, muri Nyakanga 1993 nerekeza iy’urugamba njya gufasha abandi kubohora Igihugu mfite imyaka 18 gusa.”
Mu byo yavugaga yabonaga bikamubabaza cyane, hari uburyo mu mashuri abanza wasangaga abana b’Abatutsi nta gaciro bafite, abarimu mbere yo kwigisha babanza guhagurutsa abana bababaza amoko yabo, akibaza aho bihuriye no kwigisha bikamuyobera.
Ikindi ni ukutemererwa kugana ayisumbuye na kaminuza kandi ari abahanga, n’abagiyeyo bagatotezwa bakirukanwa nta mpamvu, kuba abo mu yari Cyangugu bataranafatwaga nk’Abanyarwanda, nta terambere, imodoka zanditseho inyuguti ziranga amaperefegitura ngo utari umunya Gisenyi, Ruhengeri na Byumba aho ageze amererwe nabi, abantu barabaye nk’ibicibwa mu Gihugu cyabo.
Ati: “Ibyo byose twarabibonaga, twarabuze uko bihagarara, ku bw’amahirwe twumva abana b’u Rwanda bari bararuhejwemo bafashe iya mbere, batangiye urugamba, natwe dushakisha uburyo tubasanga nubwo bitari byoroshye, tubageraho, turafatanya kugeza dukuyeho ingoma y’amaraso yicaga Abanyarwanda.”
Avuga ko nubwo bari begereye u Burundi na Zayire aho yigaga, gusanga abandi ku rugamba bitari byoroshye, kuko umusore baburaga batangiraga kuvuga ngo umuryango we wamwohereje mu Nkotanyi, ugatotezwa cyane,bamwe mu bawugize bagafungwa ngo ni ibyitso by’Inkotanyi, ubonye uburyo agenda akigendera.
Ati: “Twemeye gusiga imiryango yacu turi abasore bagombaga kuyitaho turagenda. Ntitwatekerezaga ko hazaba Jenoside ngo dusange yarashize ariko nanone ntitwagombaga kuyiguma iruhande muri ubwo bucakara bumeze butyo.”
Avuga ko ku rugamba yaje kuraswa mu mutwe akurizamo ubumuga bwo kutabona, aho ijisho rimwe ryapfuye burundu,irindi kureba ari ukunyenyeretsa, areba ikimuri iruhande cyane na bwo ntakibone neza, ariko aticuza.
Ati: “Nakurijemo ubumuga bwo kutabona, nje nsanga bamwe mu miryango yacu barimo umuvandimwe wanjye barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko iyo ndebye ubumuga bwanjye n’ibyo byose byabaye mu muryango wanjye, nkanareba impamvu y’urugamba n’uburyo yagezweho, sinicuza. Amaraso yacu ntiyamenekeye ubusa.”
Akomeza agira at: “Mbayeho neza, mfite umugore n’abana 2 biga, nta mwana urataha ngo ambwire ko hari uwamuhohoteye cyangwa uwamubajije iby’ubwoko n’ibindi bitanya Abanyarwanda.
Umujyi wa Rusizi twasize ari ibihuru gusa ubu ni umujyi wishimiwe na buri wese, ukikijwe n’imihanda myinshi myiza ya kaburimbo, amahoteli meza n’ibindi bigaragaza ukwibohora nyako, ibyo byose ni byo twaharaniraga.’’
Ashimira cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame uburyo yayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, Umunyarwanda akagira ijambo n’agaciro mu Gihugu cye no hanze yacyo, ubumwe n’ubwiyunge bukimakazwa, amoko akavanwa mu ndangamuntu, gahunda ya Ndi Umunyarwanda igahabwa intebe.”
Ati: “Ntitwabona uburyo dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo yayoboye urugamba, abasirikare akaduhuza twese, akatugira abavandimwe, akatubuza kwihohera kuko hari abazaga basanga imiryango yabo yarashize, abayimaze bari aho, umujinya ukabafata bakaba bakwihohera, ariko adusaba kwihangana, ko inabi idasimbuzwa indi, turamwumvira, twubaka Igihugu.’’
Ashimira abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kamembe baherutse kumworoza inka, mu minsi iri imbere akazaba anywa amata, akanishimira ko inzu yasanze y’umuryango ayibayemo neza igihe agitegereje iyo yabwiwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero ngo azasazire ahabona, ko yizeye ko azayubakirwa vuba.
Asaba urubyiruko gukunda Igihugu nk’uko bagikunze, rukirinda ibIyobyabwenge n’ibishuko bitandukanye, rugaharanira kugira Igihugu kidaterwa, kidatsindwa, cyunze ubumwe, kizira Jenoside ukundi n’ingengabitekerezo yayo.
Anaha ubutumwa Abanyarwanda bose bwo guha agaciro ibyagezweho, bakabirinda, bagaraharanira kubyongera, bakarushaho kwiteza imbere.
Ati: “Aya mahirwe twaharaniye,tukayamenera amaraso ntazaduce mu myanya y’intoki. Tuyabyaze umusaruro.”
Munyaneza Samson wahoze mu ngabo z’Igihugu RDF yasubiye mu buzima busanzwe mu 2003.