Rusizi: FPR Inkotanyi yungutse abanyamuryango bashya 107 mu Bugarama

Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, wungutse abanyamuryango bashya 107 bo mu Murenge wa Bugarama, biyemeje gushyigikira icyerekezi cy’Umuryango no gufatanya n’abandi mu rugamba rw’iterambere no gusigasira ibyagezweho.
Igikorwa cyo kwakira abanyamuryango bashya cyabanjirijwe no kwishimira intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu igenamigambi ry’Umuryango FPR Inkotanyi 2024-2029, aho banakoze urugendo rwo gushimira ‘Chairman’ w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho agegeje igihugu mu iterambere.
Mu kwakira abanyamuryango bashya, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bugarama Mbarushimana Hamimu, yavuze ko babanje kubigisha amahame n’imigabo n’imigambi bya FPR Inkotanyi, banabereka ibikorwa by’iterambere byivugira yabagejejeho aha mu Bugarama.
Yongera yavuze ko nubwo bakiri bashya mu Muryango nta munyamuryango uruta undi. ati: “Nta munyamuryango uruta undi twese turareshya, ni yo mpamvu namwe muri ab’agaciro gakomeye cyane muri twe.”
Abarahiye biganjemo urubyiruko, babwiye Imvaho Nshya ko bifatiye icyemezo bamaze kubona iterambere n’umutekano bafite bakesha FPR Inkotanyi.
Umutoniwase Odile w’imyaka 18 wo mu Kagari ka Pera, ati: “Tumaze gukemurirwa ikibazo cy’amashanyarazi mu Tugari twa Pera na Ryankana, n’ ibibazo by’imbuto z’imyembe n’indimu aho duhabwa inziza n’ibindi twakorewe nk’iri soko ryiza dufite. Nka Nyampinga nahisemo guharira ubuzima bwanjye FPR Inkotanyi, mbyerekana ku mugaragaro ndahira.”
Ishimwe Djimi w’imyaka 21, ati: “Gukurikira kenshi impanuro za Chairman w’Umurayngo FPR Inkotanyi Paul Kagame aha urubyiruko, byankundishije cyane Umuryango FPR Inkotanyi, numva ngomba kuwitangira mpereye ubu mu buto.”
Yakomeje ati: “Nzawukunda nywukorere igihe cyose nzaba ndiho, mparanira ko ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bidakomwa mu nkokora narwanya byimazeyo ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyashaka cyose gusubiza Abanyarwanda inyuma.”
Intumwa ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, Meya Sindayiheba Phanuel, yashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bugarama bakoze ubu bukangurambaga bwazanye abashya 107 n’ibindi bikorwa bakoze bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Ndabashimiye cyane, biragaragara ko umuryango muwumva neza, muwitangira koko uko bikwiye.”
Yibukije abanyamuryango gukomeza kubumbatira umutekano, kuba ‘Bandebereho’ muri byose, bagaharanira gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Yashimiye Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ugejeje Igihugu ahashimishije ndetse kandi ko na bo batazigera bamutererana mu gukomeza guteza u Rwanda imbere.
Muri ubu bukangurambaga, urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi rwaremeye Nyirahategekimana Belancille igishoro cy’amafaranga 100.000 yo gukora ubucuruzi buciriritse.
Byanajyanye no gutaha inzu abanyamuryango b’Umurenge wa Bugarama bubakiye Nsengiyumva Théobald warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umurenge wa Bugarama kuri ubu urabarirwamo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 25.000.






