Rusizi:  FPR- Inkotanyi yubakiye uwarokotse Jenoside inzu ya miliyoni 18 Frw 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Uwimana Théodore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyikirizwa inzu ya miliyoni zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda, akanorozwa inka y’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500. 

Ni igikorwa cyakozwe n’abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, bishimira intambwe bamaze gutera mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu igenamigambi ry’Umuryango FPR- Inkotanyi rya 2024-2029. 

Uwimana Théodore ufite umugore n’abana umunani akaba atuye mu Murenge wa Nzahaha, yashimye cyane Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame, n’abanyamuryango bongeye kumuha aho akinga umusaya.

Ati: “Nari maze umwaka urenga nsemberana abana, none mpawe inzu ishimishije n’ibikoresho byo mu nzu nari nkeneye, banampa ibiribwa mpabwa n’inka yo gukamirwa. Byose nkabishimira cyane Chairman Mukuru w’Umuryango wacu Paul Kagame, umpaye aho mba, nyuma yo kuturokora no kuduha umutekano.”

Abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Nzahaha bavuga ko uretse kuba umuturage wabo yatujwe heza ndetse akanagabirwa inka, bishimira byinshi Umuryango wabagejejeho. 

Nsabimana Gérard wo mu Kagari ka Nyenji, Umurenge wa Nzahaha, yavuze ko imibereho y’Umunyarwanda irushaho kuba myiza.

Ati: “Biriyongeraho ibindi nk’ibikorwa remezo byinshi mu Karere kacu, aho umuntu atacyiganyiriza gusura inshuti n’umuvandimwe uri kure kubera ko ingendo zorohejwe. Kuba abana bose biga n’imirimo igahangwa, urwaye akivuza neza n’ibindi, byose tubishimira Chairman wacu Mukuru, Intore Izirusha Intambwe, Perezida Paul Kagame.”

Siborurema Timothée, Umuyobozi wa FPR- Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, yavuze ko Uwimana Théodore n’umuryango we bari bamaze igihe bacumbikiwe n’Itorero ADEPR nyuma yo gusenyerwa n’ibiza. 

Yavuze kandi ko uretse uwahawe inzu akanagabirwa inka, ku bufatanye n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR- Inkotanyi, Irankunda Alexandre warokotse Jenoside wo mu Mudugudu wa Gishoma, Akagari ka  Karenge, Umurenge wa Rwimbogo,yanahawe inka y’agaciro k’arenga 800 000 Frw. 

Abandi baturage 15 bahawe ibiribwa by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 350, ku bufatanye n’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR- Inkotanyi.

Ati: “Ni gahunda abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi bihaye yo kureba aho tugeze dushyira mu bikorwa ibikubiye muri iyo Manifesto twahawe na Chairman Mukuru Paul Kagame muri iyi myaka 5, umwaka umwe urashize.”

Avuga ko mu Karere ka Rusizi basanze bageze ku kigero cya 25% by’ibyo bagomba gukora nyuma y’umwaka umwe w’imyaka itanu bazakoramo, asaba abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi  gukomereza aho.

Igikorwa cyatangijwe kiramara ukwezi kose mu Mirenge yose igize aka Karere, hanaremerwa abatishoboye mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Muri ubu bukangurambaga bwahuje abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi barenga 3000, hanatanzwe ikiganiro’Twihute mu iterambere, umuturage ku isonga’.

Hagarutswe ku mihanda y’ibilometero birenga 91 bizashyirwamo kaburimbo muri iyi myaka 5, kubungabunga indi mihanda y’ibilometero 136,1 hakazakorwa n’indi y’imigenderano y’ibilometero 110. 

Bashimiye kandi ko hari icyambu cyubakwa ku kiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rusizi, imirimo ikaba igeze kuri 90%.

Guverineri akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba Jean Bosco Ntibitura, yashimiye  abanyamuryango b’Akarere ka Rusizi aho bageze bashyira mu bikorwa ibikubiye mu migabo n’imigambi  ry’imyaka 5 ya FPR- Inkotanyi.

Ati: “Ibyakozwe byose byabaye umwanya mwiza wo  gusuzuma intambwe dutera mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo Chairman Mukuru akanaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage muri iyi manda y’imyaka 5 imaze kuvaho umwe. Twashimye abanyamuryango b’Akarere ka Rusizi aho bageze, tubasaba gukomereza aho kuko intambwe bateye ishimishije.”

Yavuze ko muri rusange Intara  y’Iburengerazuba itazategereza umwaka wa nyuma ngo abe ariho bakora ibikorwa byinshi.

Abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bishimye ko Uwimana Théodore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abonye aho aba
Umuyobozi wa RPF- Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yashyikirije inka Uwimana Théodore, Umuryango FPR- Inkotanyi wamugeneye
Guverineri Jean Bosco Ntibitura n’abandi banyamuryango ba FPR- Inkotanyi banahaye inka Irankunda Alexandre
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 13, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE