RURA yakebuye abatwara abantu mu buryo bwa rusange batabyemerewe

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwibukije ko abemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali ari ababiherewe uburenganzira n’Umujyi wa Kigali gusa.
RURA kandi yibukije abantu bahawe impushya zo gutwara abagenzi kubahiriza amategeko n’amabwiriza azigenga.
Itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’uru rwego ryagiraga riti: “RURA iributsa abahawe impushya zo gutwara abagenzi (taxi, cabs, rental cabs, intercity, school buses), ko basabwa kubahiriza amabwira agenga impushya bahawe.”
Mu ngamba nshya zafashwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) mu 2023, harimo kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi, hamwe no gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha izapfuye ziri mu magaraje.
MININFRA yari yatangaje bisi ziri mu byerekezo bidafite abantu benshi na zo zizajya zifashishwa mu kujya gutwara abari ahaboneka abagenzi benshi cyane, ndetse ngo hazifashishwa n’imodoka zindi z’abantu ku giti cyabo zifite imyanya 7.
MININFRA yatangaje ko igiye guteganya ahagenewe izi modoka hanze ya gare, kandi nta musoro uzakwa ba nyirazo n’ubwo basabwe kujya kwiyandikisha ku buntu kugira ngo bahabwe by’agateganyo ibyangombwa n’uburenganzira bwo gutwara abantu.