Rulindo: Polisi yafashe abantu 7 bacukura zahabu mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi abantu 7 barimo bakekwaho gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Murenge wa Rukozo, Akagari ka Mberuka.
Bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ku bufatanye n’inzego z’ibanze.
Aka gace kazwiho kubonekamo zahabu n’andi mabuye y’agaciro, hari bamwe mu baturage, bava mu tundi Turere n’abahavuka bitwikira ijoro bagacukura aya mabuye mu buryo bw’ubujura.
Ibyo bikorwa ntibyangiza gusa ubutaka n’imirima y’abandi, ahubwo bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’ababikora ndetse n’abaturage batuye aho hantu.
Umwe mu baturage bo muri Mberuka, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko batinya kuvuga bariya bantu kuko babagirira nabi.
Yagize ati: “Itsinda ry’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe rimeze nk’ibyihebe. Bashobora no kwica umuntu ubatanzeho amakuru. Iyo bageze mu mirima yacu barangiza imyaka, kandi bitugiraho ingaruka. Hari n’igihe aba bantu biyise Abapari bagwa muri iyo myobo ubwabo baba binjiyemo, nyir’ubutaka agashinjwa urupfu rwe.”
Polisi ivuga ko ibikorwa nk’ibi bituma hari abahakura ubumuga, abandi bagatakaza ubuzima bitewe n’imiterere y’ibirombe byacukuwe mu buryo budatekanye kandi bujagaraye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, yemeje ko abo bantu bafashwe mu gikorwa cy’ubufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze.
Yagize ati: “Abo bantu 7 barimo abacukura amabuye yo mu bwoko bwa zahabu mu buryo butemewe bafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’Inzego z’ibanze. Ibi bikorwa rero ntabwo biri mu bizihanganirwa na Polisi.
Twongeye kwibutsa abaturage ko ubucukuzi butemewe bugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababukora, ku bidukikije, ndetse n’imitungo y’abaturage.”
IP. Ngirabakunzi ashimangira ko abakora ubucukuzi butemewe bajya banahuriramo n’ibibazo, aho bamwe bagirana amakimbirane bapfa kugabana amabuye, bigasiga abandi bakomerekejwe cyangwa bahasize ubuzima.
Yagize ati: “Turongera gusaba abaturage kwirinda kujya mu bikorwa nk’ibi, ahubwo bashake ibyangombwa bakore mu buryo bwemewe n’amategeko, binyuze mu bigo byemerewe gucukura. Abazajya bafatwa bazakurikiranwa n’amategeko kandi basabwe gusana ibyo bangije.”
Nk’uko biteganywa n’Itegeko No 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu ngingo yaryo ya 66, umuntu wese ucukura cyangwa ucuruza amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze 7, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 10, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Byongeye kandi, Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ko uretse ibihano by’ifungwa n’amande, umuntu wagaragaye ko yangije ibidukikije, ibikorwa remezo cyangwa umutungo w’undi wese agomba no gusana no gusubiza ibintu uko byari bimeze, nk’uko biteganywa n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’izindi nzego zishinzwe ubucukuzi, bazakomeza ubukangurambaga mu baturage hagamijwe gukumira burundu ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku muryango, ku gihugu no ku bidukikije.
