Rulindo: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rikorerwa abafite ubumuga

Mu Murenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo hakozwe ibikorwa by’ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga no kurwanya ihohotera ribakorerwa.
Ni ubukangurambaga bwakozwe binyuze mu kiganiro cyatanzwe kijyanye n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa cyatanzwe.
Hanakozwe n’ibindi bikorwa binyuranye burimo ikinamico, imbyino n’indirimbo birimo ubutumwa bukangurira abantu kudahohotera abantu bafite ubumuga ndetse habaye n’imikino ya sitting Volleyball. Wabaye kandi umwanya wo gutaha ku mugaragaro ikibuga cy’imikino y’abantu bafite ubumuga cyaguzwe n’Akarere, ku mafaranga asaga miliyoni 7 z’amanyarwanda.
Mu rwego rwo gushyigikira imikino y’abantu bafite ubumuga, aka karere kaguze inkweto n’amasogisi by’abakinnyi n’imipira yo gukina.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mutaganda Theophile yashimiye abafite ubumuga ku bw’ubudaheranwa bubaranga, bakaba bitabira gukora bakiteza imbere kandi bakitabira imikino.
Yabijeje ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi mu kurwanya ihohotera ribakorerwa, mu gukomeza kwigisha abaturage uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga no mu kubafasha kugera ku iterambere ridaheza.




