Rulindo: Bibukijwe kwirinda ‘Abapari’ babashora mu bucukuzi butemewe

Abaturage bo mu Karere ka Rulindo bibukijwe kwirinda ababashora mu bucukuzi bw’amabuye ya gaciro butemewe bazwi nk’Abapari n’abakomisiyoneri, kuko amategeko abihana yakajijwe.
Ni bimwe byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, mu butumwa bahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB) mu bukangurambaga ku byaha byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubu bukangurambaga bwatangiye mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Nyakanga 2025, bukorerwa mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, abari batahiwe bakaba ari abo mu Murenge wa Masoro wo mu Karere ka Rulindo.
Gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri ni bimwe mu byaha akenshi byibasira uduce twegeranye n’ibirombe ugasanga abenshi banahatakariza ubuzima kubera impanuka za hato na hato ziterwa no kutabikora kinyamwuga.
Gatsimbanyi Jean Batista, avuga ko ko abacukura mu buryo butemewe bahari ariko kandi bikwiye kurwanywa.
Yagize ati: “Ibyo mbona ku rubyiruko rw’ubu ni amarorerwa, bararwanya inzego z’umutekano bakabatera amabuye kandi n’uwo musaruro bajya kwiba ntacyo ubamariye kuko n’iyo bagize impanuka usanga abaturage ari bo bateranyiriza ay’isanduku.”
Akomeza asobanura ko abacukura amabuye y’agaciro atari urubyiruko gusa ahubwo harimo abagore n’abagabo bubatse ku buryo bibumbiye mu matsinda bakiyita amazina.
Harimo abayobozi b’amatsinda biyita Abagenge (Gang), ari na bo bicara hamwe bakohereza abitwa abapari mu birombe bakajya gucukura bakaza kubaha amafaranga nyuma yo kugurisha ku bayacuruza mu buryo butemewe (Floderi).
Si iryo tsinda gusa kuko hari irindi ryiyita Abasirikizi baba bashinzwe kubacungira z’umutekano mu gihe barimo gucura mu buryo butemewe, ari na bo akenshi barwana n’inzego z’umutekano.
Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu babyeyi batewe impungenge nuko mu myaka iri mbere nta bayobozi bazaba bafite kuko n’abana bari munsi y’imyaka 10 bata ishuri bakishora muri ubwo bucukuzi butemewe.
Bati: “Muri Masoro na Nyamyumva hari igihe tuzabura abayobozi kandi tubakeneye kubera ko abana bato bari mu bapari bararusha ubwinshi abantu bakuru, umwana w’imyaka irindwi arata ishuri akajya gupara, biteye agahinda.”
Umukozi muri RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kurushaho gutuma abakora ubu bucukuzi babukora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati “Turakangurira abaturage kubyirinda ariko tunabasobanurira ko binagize ibyaha bihanwa n’amategeko.Turabasaa kuva mu bikorwa nk’ibi kuko bibagiraho ingaruka zitoroshye.”
RIB igaragaza ko abacukura amabuye bakayacuruza ku baforoderi ariko hari n’abayabitsa abaturage nk’uko hari n’abasaba abaturage ko bayacukura mu masambu yabo bifatwa nk’ibigize icyaha.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yasabye abaturage kwirinda ababashora mu bucukuzi butemewe kuko ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “Nabasaba guhindura imyumvure kuko ntuzajya kurwanya inzego z’umutekano ngo ujya kwambura umuntu ufite imbunda ngo ananirwe kwirwanaho, iyo umwe apfuye kiba ari igihombo ku muryango ku Karere no ku gihugu.”
Twirinde ibyaha bibangamira ubuzima bwacu, bishobora kudushyira mu kaga, twirinde abashaka kumukoresha, mwumvise abo bise abakomisiyoneri bashaka kumudukoresha mu nyungu zabo bwite batitaye ku buzima bwacu.”
Imibare igaragagaza ko mu mwaka 2024 mu Murenge wa Masoro hapfuye abantu 21 bagwiriwe n’ibirombe, mu gihe kuva 2025 yatangira abamaze kugwa mu mpanuka ziterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ari barindwi.
Ubusanzwe ngo abafatirwaga mu bucukuzi butemewe bajyanwaga mu bigo ngororamuco bakazarekurwa ariko ubu itegeko rivuga ko umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Akarere ka Rulindo kari ku mwanya wa gatatu mu turere dukorerwaho ibyaha by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko mu gihe Umurenge wa Masoro ari uwa Kabiri ukurikira Umurenge wa Gatumba wo mu Kerere ka Ngororero.


