Ruhango: Muri karitsiye ya Rumbasha bacuruza urumogi ku manywa y’ihangu

Abaturage batuye muri Karitsiye ya Rumbasha mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, barasaba Inzego bireba gukurikirana mu maguru mashya abagore bahetse abana n’insoresore zikomeje gukwirakwiza urumogi mu baturage ntacyo zikanga.
Iyo karitsiye iherereye inyuma y’amaduka akorerwamo ubucuruzi butandukanye, akaba ari na ho urwo rubyiruko rukorera ibyo bikorwa mu gihe, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye n’iteka rya Minisitiri Nº001/MOH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo.
Itegeko aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.
Akimara kumenya amakuru ko haba hari abacuruza urumogi ku manywa y’ihangu yumva bidashoboka, ariko yigereyeyo na we byaramutunguye kuko na we yabiboneye n’amaso.
Mu kiganiro yagiranye na bamwe mu batuye muri ako gace bagaragaje ko bababazwa no kubona urubyiruko rurushaho kwangizwa n’ibiyobyabwenge.
Mukamwezi Daphrose avuga ko bibabaje kubona ababyeyi bahetse abana bacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi ku mugaragaro.
Yagize ati: “Biratubabaza kubona ababyeyi bahetse abana bacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi ku mugaragaro twebwe turasaba ababishinzwe ko badutabara hano i Rumbasha birakaze cyane kandi bakomeza kwiyongera”.
Rurangwa Pascal aha hantu turahatuye kandi ibikorwa turabibona hari abantu b’insoresore ndetse n’abakobwa bafashe gahunda zo gucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge.
Yagize ati: “Aha hantu turahatuye kandi ibikorwa byose turabibona n’ababikora turababona kandi aba bantu b’insoresore ndetse n’abakobwa bato noneho harimo n’ababyeyi bahetse abana. Harya uwo mwana azarererwa mu biyobyabwenge bishoboke?”
Mukamurigo Concessa avuga ko ubuyobozi bwa Leta n’izindi nzego bakwiye guhagurukira aba bantu bateye bacuruza ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko kandi ari rwo ruzaba ruyoboye Igihugu mu myaka iri imbere.
Yagize ati: “Turasaba abayobozi bacu bakwiye guhagurukira aba bantu twirirwa tubona bacuruza ibiyobyabwenge ku mugaragaro kandi abari mu myaka mike ni bo baguzi b’ibi biyobyabwenge, kandi ni bo twari dutegerejeho ejo heza h’Igihugu cyacu. Ariko se nibaba imbata yabyo tuzakura he abayobozi?”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko muri gahunda yiswe “Ruhango Ikeye” abaturage baganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge ndetse abenshi bari barabyibagiwe kuko nta baherukaga akavuga ko bagiye guhagurukira aba bantu bashobora gukwirakwiza ibi biyobyabwenge.
Yagize ati: “Muri gahunda yacu ya Ruhango ikeye abaturage bacu twabakanguriye gukomeza kurwanya umwanda ndetse no kurya indyo yuzuye ariko tunabibutsa ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko atari byiza, ariko tunabasaba ko bajya batanga amakuru ku babinywa cyangwa ababicuruza. Bityo rero ntabwo twaherukaga kandi tugiye kubihagurukira kugira ngo badakomeza kwangiza abaturage bacu.”
Yongeyeho ko umuturage wo mu Ruhango akwiye kumva neza ihame ryo kwirinda no gukoresha Ibiyobyabwenge kuko hari amategeko ahana ababikwirakwiza ndetse n’ababigurisha kuko baba bangiza ejo heza h’Igihugu.
Abaturage bavuga ko aha hacururizwa urumogi hari ibihuru by’ishyamba ndetse n’intoki byorohereza ababicuruza n’ababinywa.




AKIMANA JEAN DE DIEU