Ruhango: Bibukijwe ko isuku ari isoko y’ubuzima

Buri wa Kabiri w’icyumweru mu Ntara y’Amajyepfo hamaze kumenyerwa gahunda y’Igitondo cy’Isuku, aho mu Karere ka Ruhango Abayobozi n’abaturage bazindukiye mu bikorwa byo gusukura ahantu hatandukanye banibutswa ko isuku ari isoko y’ubuzima, bashishikarizwa kuyigira hose.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine n’Inzego z’umutekano ku Karere, bifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Nyinya, Akagali ka Munini mu Karere ka Ruhango.
Muri rusange habaye ibikorwa byo gufata neza no guharura umuhanda; gutoragura imyanda mu nzira n’ahakikije ingo, kugenzura isuku mu ngo harebwa by’umwihariko isuku y’ubwiherero, imigozi yanikwaho imyenda, ahategurirwa amafunguro, ahasukurirwa amasahani n’aho yanikwa, ingarani, n’ibindi.
Nyuma y’iyo bikorwa, hatanzwe ubutumwa ku ngingo zirimo gukomeza gukangurira abantu bose kugira isuku; kuko isuku ari isoko y’ubuzima.
Hasobanuwe ko ahari Isuku hatarangwa indwara, bityo abaturage bagira ubuzima bwiza bakabasha gukora bakiteza imbere.
“Isuku ni isoko y’ubuzima, ni ngombwa kuyigira hose kuko birinda abantu indwara, bakabona uko bakora bagatera imbere”.
Hanagarutswe kuri gahunda yo kurwanya igwingira ry’abana yiswe ‘Sezerera igwingira’, gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo; kurwanya ibiyobyabwenge n’ibihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.


