Ruhango: Bababeshya ko baziranye n’abakomeye bakabaka amafaranga ya serivisi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guhabwa serivisi zinoze ni uburenganzira buri muturage wese yemererwa n’amategeko, haba mu nzego za Leta no mu z’abikorera. Gusa bamwe mu baturage baracyahura n’abakomisiyoneri babaka amafaranga kuri serivisi bakabonye ku bundu kuko bazemerewe.

Bamwe mu bo byabayeho ni abo mu Karere ka Ruhango bavuga ko barembejwe n’abo bakomisiyoneri baka amafaranga bizeza abaturage ko babahuza n’abakomeye serivisi zikihuta.

Bamwe muri abo baturage bavugane n’Imvaho Nshya, bemeza ko icyo kibazo gituruka rimwe na rimwe ku kuba hari inzego bagana ntizibakemurire ibibazo noneho abo bakomisiyoneri bakabafatirana mu gihe babuze amahitamo.

Hashize igihe havugwa icyo kibazo ko hari abayobozi bifashisha bamwe mu baturage bizeza bagenzi babo ko bagiye kubagerera ku bayobozi bajya kubasabira serivisi.

Icyo gihe umuturage wari wabuze serivisi cyangwa se umaze igihe asiragira yumva ko asubijwe ubunsi agahita atanga ruswa kugira ngo idosiye ye yihute.

Mujyakera Emmanuel avuga ko umuturanyi we yahaye amafaranga umugabo witwa Thomas wamwizezaga ko agiye kumusabira ibyangombwa byo kubaka bikarangira yubatse inzu igasenywa.

Yagize ati: “Mfite umuturanyi wanjye watswe amafaranga n’umugabo uzwi ku izina rya Thomas amwizeza ko agiye kumushakira icyangombwa cyo kubaka inzu ariko yaranakizanye bidateye kabiri barayisenya kandi yaramwizezaga ko yamugereyeyo”.

Muneza Jacques avuga ko abantu bigira abahuza b’abayobozi n’abaturage bahari kandi bamarije abaturage kuko ukubwiye ko agiye kubikugiramo agusaba amafaranga yo koroshya urugendo.

Yagize ati: “Ni byo abantu bakora ibi barazwi turababona bigize abakomosiyoneri kandi bakwaka amafaranga yiswe ayo koroshya urugendo kugira ngo bagufashe ugasanga kandi banakwereka ko baziranye n’abo bagiye kugusabira serivisi bakora muri serivisi za Leta.”

Mutoni Anne Marie yabwiye Imvaho Nshya ko benshi bamaze gusahurwa amafaranga bizezwa ko bagiye kubafasha gufunguza ababo bafunzwe.

Yagize ati: “Twarasahuwe n’abantu biyita ko baziranye n’abakomeye noneho rero wagira ngo baranaturoga kuko tubaha amafaranga twihuta kuko n’iyo utayafite uraguza kugira ngo niba wafungiwe umuntu agufashe bamufungure kuko aba akwizeza ko abikugiriyemo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko umuturage wese akwiye kumva ko abo bakomisiyoneri baba bamubeshya bakamucucura kandi afite uburenganzira bwo kwigererayo akavuga ikibazo cye cyaba ikijyanye n’amategeko kigasubizwa uko bikwiye.

Yagize ati: “Nta muturage wacu ukwiye kumva abamubeshya bagamije kumurya amafaranga ye kuko afite uburenganzira bwo kwibariza ikibazo cye cyaba kitanyuranyije n’amategeko kigasubizwa neza akaba yanakwishimira umusaruro aho kwizezwa ko bamugiriyeyo kandi bagamije kumurya amafaranga ye”.

Yongeyeho ko nta muturage ukwiye guha amafaranga uwo ari we wese  amwizeza ko agiye kumugira mu bibazo bye akumusabira serivisi ahubwo bakagana ku buyobozi bukamuha igisubizo gikwiye ku bibazo bye.

Akomeza abwira abaturage ko bakwiye kwirinda abantu bateye babasaba amafaranga kugira ngo bajye kubasabira serivisi mu buyobozi cyangwa ahandi ao ari ho hose kuko baba bagamije kubacucura utwabo.

Yibutsa abakora ubwo bukomisiyoneri ko bakora ibyaha kuko baba bishoye mu bwambuzi bushukana bwabajyana imbere y’inkiko bakabiryozwa.

Gusa ubuyobozi bw’aka Karere buvuva ko bushishikajwe no kwegera abaturage bugamije kubunamuraho aba bajura bababeshya babizeza kubagererayo binyuze muri gahunda yiswe “Ndaje mbaza icyo Ntagukoreye” yashyizweho n’ubuyobozi bw’ako Karere.

Mu cyumweru kimwe, bivugwako iyo gahunda yagaragaje ibibazo 41 birimo akarengane na ruswa, 38 muri byo bihita bikemurwa na ho bine byasigaye bigaragara ko ntacyo Akarere kabikoraho kuko byamaze kugera mu nkiko.

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE