Ruhango: Agahinda k’umuryango wasigaye ku musozi w’amanegeka wonyine

Abaturage bo mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana baratabariza umuryango wasigaye mu manegeka wonyine kubera kubura ubushobozi bwo kuyikuramo.
Uyu muryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana babiri, uvuga ko barara bahagaze mu gihe cy’imvura, bityo muri iki gihe yatangiye kugwa bahangayitse cyane.
Habufite Jean Paul ni we mukuru w’uwo muryango, akaba ahamya ko basigaye mu manegeka y’Umusozi wa Kanyarira bonyine kubera ko babuze ubushobozi bwo kuhikura.
Inzu babamo yubatse munsi y’umukingo uri mu mabanga y’umusozi, ariko kuhikura ngo byarananiranye cyane ko Habufite atunzwe no guca inshuro n’umugore we bikaba uko.
Ati: “Kwivana mu manegeka ntabwo nabishobora kuko ubu ubona jyewe n’umuryango wanjye, dutunzwe no kuba naciye inshuro ngahembwa amafaranga 1000 y’umuhinzi. Urumva ko muri make tubayeho tubara ubukeye ku buryo kuba nashaka ikibanza nkanacyubaka bidashoboka.”
Akomeza avuga ko bibaye byiza yafashwa kuva mu manekeka kuko mu gihe cy’imvura we n’umuryango we usanga bahangayitse ko itari bubasige.
Ati: “Ntureba ko tugiye kwinjira mu gihe cy’imvura, ubu jye n’umuryango wanjye turahangayitse ku buryo twifuza ko izuba ryakomeza kuva kubera ko mu gihe cy’imvura, cyane cyane imwe igwa nijoro, turara duhagaze kubera kuvirwa no gutinya ko twasinzira tukisanga inzu yatuguyeho.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kanyarira Niyitegeka Agrippine, avuga ko umuryango wa Habufite ukwiye gufashwa kubona aho uba hadashyira ubuzima bwabwo mu kaga, kuko usibye no kubona ubushobozi bwo kwiyubakira no kurya bishoboka umugabo yaciye inshuro.
Ati: “Rwose umuryango wa Habufite ukwiye gufashwa kuva mu manegeka, kuko nkubwije ukuri no kugira ngo ubone ibyo kurya bisaba ko Habufite aca inshuro yo guhingira abandi bakamuhemba amafaranga 1000 ku buryo no kubahaza mu rugo ari ikibazo.”
Nyuma y’ikibazo cyo kubura ubushobozi bwo kuva mu manegeka hiyongeraho n’ikibazo cyo kuba udafite ubwiherero buzima bubarinda indwara ziterwa n’umwanda.
Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko ikibazo cya Habufite kigiye kwitabwaho agakurwa mu manegeka, kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abagize umuryango we.
Ati: “Ikibazo cya Habufite cyo kubura ubushobozi bwo kuva mu manegeka ntabwo ku Karere twari tukizi. Ariko tugiye gukora ku buryo kugishakira umuti urambye byihuta, kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abagize umuryango imvura y’umuhindo itaraba nyinshi ugashakirwa aho kuba heza hari n’ubwiherero bubarinda indwara ziterwa n’umwanda.”
Mukangenzi avuga ko gahunda yo kuvana abantu mu manegeka no kubakira abatagira aho kuba, ikomeje gushyirwa mu bikorwa kugira ngo imiryango ikiri ahashyira ubuzima bwayo mu kaga ibone aho gutura hatekanye.
