Ruhango: Abanyarwanda ntibakwiye kuryama hakiri ibibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa

Mu gihe bamwe mu batuye Akarere ka Ruhango, bavuga ko gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa ibafasha kwirinda amacakubiri kandi hari intambwe nziza yatewe, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) irasaba Abanyarwanda kutirara kuko hakiri ibibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bwabo.
Habiyaremye Felicien atuye mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, avuga ko gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bitewe n’inyigisho yigiramo byamufashije kwirinda amacakubiri ndetse anashishikariza abaturanyi be gushyira hamwe bakirinda amacakubiri bakimakaza ubumwe.
Ati: “Jyewe gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa kubera uburyo twigishirizwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo yateguwe himakazwa amacakubiri yatanyije Abanyarwanda, byatumye mfata icyemezo cyo kwirinda amacakubiri ndetse ntangira gushishikariza abavandimwe duturanye kwirinda ikidutandukanya aho kuri ubu dufite itsinda ryo kwizigamira tuganiriramo ubumwe n’ubudaheranwa bwacu nyuma yo kwizigamira.”
Byukusenge Nadine ukomoka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, we avuga ko gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa, imufasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ikamwigisha kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigirira icyizere cyo gukora cyane agamije gutera imbere.
Ati: “Rero ubwabyo iyo numvishe amagambo ubumwe n’ubudaheranwa, ntekereza ko ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi nigishijwe kimwe no ku buhamya butangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo yahagaritswe n’Inkotanyi, bikampa imbaraga zo guharanira ubumwe no kwirinda amacakubiri, ubundi ngashyira nkegera abandi kugira ngo bantere imbaraga mu bucuruzi nkora ngo mbashe gutera imbere ntabaye nyamwigendaho.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Uwera Kayumba Alice avuga ko nubwo imibare igaragaza ko Abanyarwanda hari aho bageze mu bumwe n’ubudaheranwa, ariko hakiri imbogamizi bakwiye guhangana nazo.

Ati: “Ni byo hari aho Abanyarwanda bageze biyubaka mu bumwe n’ubudaheranwa, ariko nanone turacyafite imbogamizi bakwiye kwitaho zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, amatsinda yubakiye ku kwironda, inyigisho z’amacakubiri zitangirwa ku ishyiga; amwe mu madini n’amatorero bigira inyigisho ziyobya; amakimbirane ashingiye ku mutungo n’ibindi, ku buryo Abanyarwanda badakwiye gusinzira cyangwa ngo bicare bumve ko bageze ku bumwe n’ubudaheranwa bwuzuye.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, nk’aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 kigera kuri 94.7%.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu 2023 bugaragaraza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudarehanwa aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego buri ku kigero cya 92%, iyo mibare ikaba ariyo Uwera Kayumba aheraho abwira Abanyarwanda ko badakwiye kwirara ngo bumve ko bageze ku gipimo cyiza biyubaka mu bumwe bwabo kuko hakiri imibare y’Abanyarwanda bakeneye na bo guhinduka bagafatanya n’abandi mu bumwe n’ubudaheranwa mu kwiyubakira Igihugu.
