Rugby: Lion de Fer RFC yegukanye igikombe cya shampiyona 2022-2023

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikipe ya Lion de Fer RFC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona 2022-2023 mu mukino wa Rugby nyuma yo gusoza imikino yose idatsinzwe.

Taliki 22 Nyakanga 2023 ni bwo iyi kipe ya Lion de Fer RFC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona gusa mbere yo kuyigishyikiriza habaye umukino wayihuje na Kigali Sharks RFC. Uyu mukino wabereye ku kibuga cyo kuri Croix Rouge ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali warangiye ikipe ya Kigali Sharks RFC itsinze Lion de Fer RFC ibitego 18 kuri 17.

Gusa kuba Lion de Fer RFC yaratsinze uyu mukino   ntacyo  byahinduye ku rutonde rwa shampiyona, kuko iyi kipe yari  yaramaze kwegukana igikombe.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, umutoza wa Lion de Fer RFC, Kamali Vincent yagize ati : “Kwegukana iki gikombe ntabwo byari byoroshye, by’umwihariko kugitwara tudatsinzwe. Uretse ibi, abakeba na bo ntibatworoheye kuko buri mukino twakinaga wabaga umeze nk’uwa nyuma”.

Yakomeje avuga ko bishimye cyane kuko bari bahaganye n’amakipe akomeye ariko bo bari bakomeye kuyarusha akaba ari yo mpamvu begukanye igikombe.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa  Rugby mu Rwanda “RRF”, Kamanda Tharcisse yashimye uburyo amakipe yitwaye by’umwihariko ko yagaragaje urwego ruri hejuru.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko umwaka w’imikino 2022-2023 urangiye hagiye gukurikiraho kwitegura imikino mpuzamahanga ku rwego rw’ikipe y’igihugu. 

Yagize ati : “Bamwe mu bakinnyi bahize abandi bazatoranywa n’umutoza w’ikipe y’igihugu mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti uzaduhuza n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, uzabera mu Karere ka Huye “.

Ikipe ya Lion de Fer RFC yegukanye shampiyona yahawe igikombe na sheke y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda , ikurikirwa na Thousand Hills RFC  yahembwe ibihumbi 300  na Muhanga Thunders yahembwe ibihumbi 200.

Uyu mwaka w’imikino watangiye muri Nzeri 2022 ahari hitabiriye amakipe 6 ari yo Lion de Fer RFC, Thousand Hills RFC, Muhanga Thunders RFC, Kigali Sharks RFC, Resilience RFC na Kamonyi Pumas RFC.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse
Umutoza mukuru wa Lion de Fer RFC, Kamali Vincent
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE