Rugby: Inteko Rusange ya RRF yemeje igihe amatora azabera

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023 muri Kigali View Hotel habaye inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF”.
Muri iyi nama abanyamuryango barebeye hamwe bamwe mu bamunyamuryango batubahiriza imyanzuro y’inteko rusange.
Aba banyamuryango batubahiriza imyanzuro y’inteko rusange bagiriwe inama ndetse banamenyeshwa ko abatubahiriza iyo myanzuro bagomba kuzasezererwa.
Umwe mu banyamuryango batujuje ibisabwa ni ikipe ya Thousand Hills kugeza ubu idafite ubuzima gatozi kandi iri mu makipe amaze igihe kinini muri Shampiyona.
Umuyobozi w’iyi kipe ya Thousand Hills, Shema Serge yavuze ko ibikenewe byose babizi yemerera abanyamuryango ko bitarenze ukwezi ibyangombwa bizaba byabonetse.
Iyi nama kandi yarebeye hamwe gahunda yo gushyiraho umubitsi mushya w’agateganyo. Inteko rusange yemeje ko Muhire John Livingstone ubarizwa mu ikipe ya Muhanga Thunders aba umubitsi w’agateganyo agasimbura Ihirwe Delphine.
Inteko rusange ya RRF yemeje ko tariki 11 Ukwakira 2023 ari bwo hazaba amatora ya Komite nyobozi nshya kuko icyuye igihe manda yayo yarangiye mu Gushyingo 2023.
Mu gusoza, inteko rusange yemeje umunyamuryango mushya ari we TSS Gitisi wo mu Karere ka Ruhango. Iyi kipe ikaba yarasabye gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Umuyobozi wungirije w’iyi kipe, Nshimiyimana Enock yagaragaje ko kuri iri shuri bafite amakipe y’abahungu n’abakobwa akaba ari bo bazakinisha muri shampiyona.
Yanakomeje avuga ko ikipe y’abahungu ihagaze neza kuko yegukanye igikombe ku rwego rw’imikino ihuza amashuri bituma ibona itike yo kuzahagararira u Rwamda mu mikino ya FEASSSA izabera mu Karere ka Huye tariki 17 kugeza 27 Kanama 2023.
Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse yanavuze ko iyo ibyemezo bifashwe n’inteko rusange nta kindi barenzaho, gusa yungamo ko abazaba batubahirije ibyemejwe muri iyi nteko rusange idasanzwe bazahagarikwa kwitabira ibikorwa byose bya RRF.
Agaruka ku matora atarabereye igihe, Kamanda yavuze ko ahanini byatewe no kutubahiriza imyanzuro y’inteko rusange ndetse no kuba umubitsi atari ahari ngo atange raporo y’umutungo.
Kamanda avuga ko bagiye gukomeza gutegura shampiyona izatangira mu Gushyingo 2023 ndetse n’ibindi bikorwa birimo n’umukino wa gicuti ikipe y’u Rwanda izakina n’u Burundi.


Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH