Rubavu: Yafashwe amaze kwiba umukobwa 120 000 Frw kuri MoMo

Niyonizeye Emmanuel w’imyaka 23 uvuga ko ari uwo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu amaze kwibira kuri telefoni amafaranga 120 000 umukobwa witwa Turikumwenimana Dorcas ucururiza Mobile Money mu Mudugudu wa Nyamirango, Akagari ka Nyamirango, Umurenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.
Turikumwenimana Dorcas yabwiye Imvaho Nshya ko yari ari mu kazi ke nk’ibisanzwe, uriya musore araza amubwira kumushyirira amafaranga 1000 kuri telefoni ye.
Ati: “Namuhaye telefoni yanjye ngo ashyiremo nimero yashakaga gushyiraho ayo mafaranga, aho kubikora, sinzi uburyo yabigenje mu mayeri yabo y’ubujura, ashyiramo umubare w’ibanga, ku mafaranga nari mfitemo akuraho 120 000.’’
Yakomeje agira ati: “Yahise ampa telefoni ariko mbona adakoze ibyo yambwiraga agiye gukora, ndebye nsanga amafaranga 120 000 avuyeho mpita mufata, ntabaza abari aho baramumfasha, duhamagara ku Murenge, ubuyobozi n’inzego z’umutekano baraza baramutwara, amafaranga yanjye ndayasubirana.”
Yasabye bagenzi be bakora umurimo umwe kujya bagira amakenga mu kazi kabo, uwo babona afite imigambi yo kubiba bakamutungira agatoki ubuyobozi hakiri kare, kuko abajura nk’abo beze.
Kayumba Claver wo muri ako Karere, yabwiye Imvaho Nshya ko uretse uyu, hari n’abandi bamaze gucucura abaturage amafaranga atari make, barimo ababahamagara kuri telefoni ngo babayoborejeho amafaranga yabo.
Ati: “Hari ariko abatuzengereje cyane, bahamagara abaturage ngo amafaranga yabo arayobye nibayabasubize, abavuga ngo nibabagurize bigize inshuti z’abo bashaka kwiba, abatera abaturage ubwoba ngo nibatabaha amafaranga barafunga simukadi zabo,n’ubundi bujura bukorerwa ku ikoranabuhanga,twifuza ko ubuyobozi bwakomeza gusobanurira abaturage ngo babwirinde.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Uwizeye Josiane yavuze ko umukobwa akimara gutaka ko yibwe, anafashe umwibye, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahageze uwo musore bamuta muri yombi. Abajijwe abo bakorana yavuze ko akorana n’uwitwa Iradukunda Pacifique utuye mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, abandi azabavuga mu iperereza.
Ati: “Turashimira cyane uriya mukobwa wafashe uwo mutekamutwe, tunakangurira abaturage nk’uko duhora tubibabwira kwirinda aba batubuzi kuko iyi ngeso yeze cyane henshi mu gihugu, inatwara abaturage batabisobanukiwe amafaranga atari make. Uwo bayibonyeho bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo afatwe, abiryozwe.”