Rubavu: Umugabo yiraye mu murima w’ibigori by’umuturanyi we arabitemagura

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Rubavu hafungiye Harelimana Jean Claude, ukurikiranyweho gutema are 5 z’umurima w’ibigori by’umuturanyi we witwa Ngiruwonsanga Yves amukoreye urugomo, ibyo bigori akabigurisha n’ababihaga inka nk’ubwatsi.
Uru rugomo nk’uko umuturage witwa Bigirimana Emmanuel yabitangarije Imvaho Nshya, ngo Harelimana Jean Claude yarukoreye mu Mudugudu wa Kanyamagare, Akagari ka Ryabizige mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.
Avuga ko intandaro ari umurima uwo Ngiruwonsanga Yves yakodesheje n’umukecuru witwa Nzariturande Consolée, ngo awuhinge ahereye mu 2024 kugeza mu 2031,nyuma nyir’umurima awugurisha n’uyu Harelimana Jean Claude, amuhishe amakuru y’uko hari uwawukodesheje icyo gihe cyose.
Ati: “Uyu mukecuru agurisha umurima na Harelimana Jean Claude yamuhishe ko yawukodesheje kugera mu 2031, anahisha uwawukodesheje ko yawugurishije, ibyangombwa by’ubutaka babihinduza uwukodesha atabizi, akomeza guhinga nk’uko bisanzwe, agiye kubona abona uyu Harelimana araje amubwira ngo navanemo ibigori bye, umurima nta ruhare awufiteho.’’
Avuga ko uwakodesheje yabyibajijeho, abajije umukecuru wawumuhaye amubwira ko yawutanze, ko ibyo gukodesha icyo gihe kingana gutyo atari akibyibuka.
Uwashema Claire na we ati: “Biyambaje ubuyobozi bwanzura ko uwaguze ubutaka buba ubwe,uwabukodesheje icyo gihe cyose agasubizwa amafaranga ye bitewe n’uburyo amategeko azabikemuramo.”
Yongeraho ati: “Twatunguwe no kubona,I gihe byari bikiri mu buyobozi, Harelimana Jean Claude waguze, avuga ngo ibigori bikiri bito by’uwakodesheje biramubangamira guhinga akagenda byose akabitemagura, akabigurisha ababigaburira amatungo nk’ubwatsi kuko bitari byeze, agatangira guhinga. Ni bwo hitabajwe ubuyobozi n’inzego z’umutekano, atabwa muri yombi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yahamije aya makuru y’itabwa muri yombi rya Harelimana Jean Claude biturutse ku rugomo rwo gutema imyaka ya mugenzi we, agatangira guhinga ngo azateremo iye.
Ati: “Yatemye ibigori bikiri bito biri ku buso bwa are 5, ku makimbirane y’ubutaka yaguze na Nzariturande Consolée byavugwaga ko yari yarabukodesheje na Ngiruwonsanga Yves azabuhinga kugera mu 20231. Twasanze ari urugomo yamukoreye tumuta muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”
Yongeyeho ati: “Ikibabaje cyane ni uburyo yabitemye bitarera, ibyo yatemye akabigurisha nk’ubwatsi bw’amatungo atari ibye, kandi yari yabwiwe kubireka bikera akazabona guhingamo.”
Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko bihanwa n’amategeko, ugiranye ikibazo n’undi bakagishyikiriza ubuyobozi bukagikemura, aho gushaka gukoresha ingufu mu kugikemura kandi amategeko yabarenganura ahari.