Rubavu: RDF yakebuye abafatanwa magendu bakarwanya Inzego z’umutekano

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Ntara y’Iburengerazuba, bwakebuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu no mu tundi Turere dukora ku mupaka, bafatanwa ibicuruzwa bya magendu n’ibindi bitemewe bagashaka kurwanya inzego z’umutekano.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu bwambukiranya imipaka, kuko bumunga ubukungu bw’Igihugu binyuze mu kwangiza uruhererekane rw’ubucuruzi, kudasora n’ibindi.
Mu bihe bitandukanye, mu Karere ka Rubavu hagiye humvikana abaturage bahangana n’inzego z’umutekano zibafashe bambukana magendu bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Urugero rwa hafi ni urw’ibyabereye mu Kagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, aho abaturage barwanyije abapolisi bari muri gahunda yo kurwanya ibicuruzwa bya magendu bituruka muri RDC, ku wa 18 Mata 2025.
Ku wa 22 Mata 2025, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba Maj Gen Eugene Nkubito, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, n’Umuyobozi wa Polisi CP Emmanuel Hatari, baganirije abaturage babihanangiriza babasaba kwirinda guhangana n’inzego z’umutekano.
Maj Gen Eugene Nkubito yasobanuye ko bidakwiye kuba abaturage basagararira inzego zishinzwe kubacungira umutekano, kuko na byo biri mu byabongerera umutekano muke.
Yibukije abaturage ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kurinda Igihugu no kugiteza imbere, inzego z’umutekano zikaba zishinziwe kubacungira umutekano kugira ngo ibikorwa byabo bidahungabanywa n’icyo ari cyo cyose.
Ati: “Buriya Ingabo z’Igihugu zishinzwe kurinda abaturage cyane cyane kurinda umupaka w’Igihugu kugira ngo abaturage bari mu Gihugu bagire umutekano… Buri mu Nyarwanda uri mu Gihugu na we afite inshingano yo kukirinda no ku giteza imbere.”
Bamwe mu baturage bagaragaje ko impanuro bahawe ari ingenzi cyane, ko bagiye gukomeza gufatanya n’Inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano barwanya magendu.
Uwitwa Mupenzi Ntirivamunda yagize ati: “Impanuro twahawe zari ingenzi kuko zari zikenewe cyane. Twize ko tugomba gufatanya n’Inzego z’umutekano mu ku rwanya ibyaha bibera ku mupaka by’umwihariko abakora magendu tukajya dutanga amakuru ku gihe.”
Muri magendu zikunze kwambukirizwa mu Karere ka Rubavu, harimo imyenda ya caguwa, ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibicuruzwa bitemewe nk’amavuta ya mukorogo, inzoga za likeri zidasoreye n’ibindi.





Kalisa claude says:
Mata 23, 2025 at 9:03 pmUmuyobozi wa police mwibeshye ntabwo ari Egide ni Emmanuel Hatari