Rubavu: Inzu 870 z’abasenyewe n’ibiza zigiye kubakwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen. (Rtd) Albert Murasira yashyize ibuye ry’ifatizo kuri site ya Rugerero, ahagiye kubakwa inzu 870 z’abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu basenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023.

Izo nzu zigiye kubakwa mu Mugudugu wa Gitebe II, Akagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero ni inzu zizubakwa mu buryo imwe izajyamo imiryango 4 (four in one), imwe izaba ifite agaciro ka miliyoni 47.

Zizubakirwa imiryango itari ifite ibibanza ngo yubakirwe kuko zisanze izindizirenga 460 zubatswe mu cyiciro cya mbere ubu abaturage bakaba bazibamo.

Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira ati: “Inzu tugiye kubaka ni inzu zifite ubudahangarwa, ni inzu  zikomeye, ni ukuvuga ko agomba gukomeza gukorerwa isuku, bakagira uburyo bifata neza bikabafasha kugira ngo na bo biteze imbere, badahora bumva ko Leta izakomeza kubafasha ngo batere imbere.”

Umwe mu baturage bahuye n’ibiza, bagiye kubakirwa Manishimwe Jean Pierre wo mu Kagari ka Kabirizi, Umudugudu Amahoro, ashima ko Leta yabagobotse ubwo bagerwagaho n’ibiza, ikabakodeshereza ho kuba.

Yagize ati: “Ndi mu bagezweho n’ibiza mu 2023. Ndashima Leta yaradufashije, nyuma y’ibiza, yaradukodeshereje, ubu twari duhanganye na banyiri inzu ariko kuri ubu ntitwaryamaga, ntitwasinziraga bene inzu batubwiraga ngo tubavire mu nzu iyo amafaranga yabaga atinze kuboneka.”

Yakomeje avuga ko ashimishijwe no kuba bagiye kubakirwa inzu yo kubanamo n’umuryango we w’abana 10, akabishimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Undi mubyeyi na we ashima Leta yabarwanyeho ikabakodeshereza ndetse ko yakiriye neza kuba bagiye kubakirwa inzu, bakava mu bukode.

Ati: “Nakiriye neza cyane iki gikorwa, kuko Leta iba yaradutekerejeho ikaba itangiye kutwubakira, uburyo yatubaye hafi, ntihweme kutwitaho. Yakomeje kutwitaho ikatubonera ibibanza, ndetse ikaba igiye no kutwubakira, turayishima.”

Biteganyijwe ko izo nzu zizubakwa muri site 3, muri Rubavu, zizarangira kubakwa mu mpera z’Ukuboza 2025.

Zizatuzwamo abaturage bo mu Mirenge itandukanye, imyinshi ni iyagezemo umwuzure wa Sebeya irimo Rugerero, Nyundo, Kanama, Nyakiriba na Nyamyumba izwho kuba Umurenge ugizwe n’imisozi ihanamye aho abaturage bari batuye mu manegeka.  

Leta ifatanyije na Banki y’Isi bafatanyije kugura ibibanza kugira ngo bubakirwe.

Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yasabye abatuye ako Karere guhora bakora ibikorwa bikumira ibiza birimo gusibura inzira z’amazi, kuzirika ibisenge no kubaka inzu zifite ubudahangarwa.

Imashini zatangiye gusiza ahazubakwa inzu zizatuzwamo abagizweho ingaruka n’ibiza mu 2023
Minisitiri Maj Gen. (Rtd) Albert Murasira yashyize ibuye ry’ifatizo kuri site ya Rugerero ahubakwa inzu z’abaturage bahuye n’ibiza
Abaturage bishimiye ko bagiye kubakirwa bakava mu bukode
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE