Rubavu: Caritas yakoresheje miliyoni 200 Frw mu kugoboka abibasiwe n’ibiza

Umuryango Caritas, Diyosezi ya Nyundo na Trocaire babitewemo inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye, bamaze kugobokesha miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda mu kugoboka imiryango irenga 800 yagizweho ingaruka n’ibiza.
Ibi biza byabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023 byibasiye abatute mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo, byahitanye abantu 135 abandi 111 barakomereka.
Imiryango 5,159 igizwe n’abantu 20,326 yagizweho ingaruka zatewe n’ibiza, bashyizwe kuri sites 93 hirya no hino mu turere twibasiwe, bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo kubona aho bakinga umusaya, ibiribwa, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku, imyambaro, serivise z’ubuvuzi n’ibindi.
Bamwe mu baturage bagobotswe na Caritas Nyundo by’umwihariko bo mu Karere ka Rubavu barashimira uwo muryango utarigeze ubatererana, aho bamwe bahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 105 kuri buri muryango yo gukodesha aho kuba.
Mu Karere ka Rubavu, umugezi wa Sebeya waruzuye usenya inzu z’abaturage, ibikoresho bya bo bitemanwa n’inkangu, ndetse abagera kuri 28 bahasiga ubuzima.
Umwe mu bagobotswe wo mu Murenge wa Nyundo, aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko iyi nkunga yamugobotse abasha kubonamo inzu yo gukodesha ndetse akanaguraho ibikoresho bike, nyuma yo kuva mu nzu ntacyo arokoye.
Yagize ati: “Ndashimira cyane Leta yacu na Caritas ya Diyosezi ya Nyundo baduhaye iriya nkunga, mu byukuri twahuye n’ibihe bigoye aho umuntu ava mu nzu nta gikoresho na kimwe avanyemo, byaramfashije kuko nabashije kubonamo ikode cyane ko bitari kunyorohera kuko ba nyiri inzu zari zigihagaze bahise bazamura ibiciro kubera kiriya kibazo cyari cyabaye.”
Undi muturage witwa Niyongabire Josiane wo mu Murenge wa Rugerero, asanzwe akora akazi k’ubucuruzi bw’imbuto, avuga ko amafaranga ibihumbi 105 yahawe n’Umuryango Caritas yamufashije kongera kuzahura ubucuruzi bwe.
Yagize ati: “Ariya mafaranga yaramfashije cyane kuko narebye icyo nari nkeneye kurusha ikindi nsanga ari ugusubukura ubucuruzi bwanjye bw’imbuto, nayagize igishoro, uko nazajya nunguka nzajya ngura ibindi bikoresho byiyongera ku byo Leta yaduhaye.”
Padiri Jean Paul Rutakisha, Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, avuga ko impamvu bahisemo gutanga inkunga y’amafaranga ari ugufasha abagenerwabikorwa kugira amahitamo yo gukemura ibyo bababaye kurusha ibindi.

Yagize ati: “Twatanze ariya mfaranga kugira ngo umuntu abashe kugura ikintu akeneye kurusha ibindi kuko murabizi ko hari abagiye basohoka mu nzu uko bari nta gikoresho na kimwe bavanye mu nzu.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse iyi nkunga y’amafaranga, Caritas yanagobotse abibasiwe n’ibiza ibaha ibikoresho byo mu nzu nka matera, ibyo mu gikoni, iby’isuku n’ibindi.
Aya mfaranga yahawe aba baturage hifashishijwe telefoni, mbere yo kwakira amafaranga bakaba babanza guhabwa ubutumwa bugufi bubahumuriza ndetse bunabategura ko bazahabwa amafaranga, byose bigamije kubaha amahitamo yo gukoresha amafaranga icyo bakeneye cyane kurusha ikindi.
Ubu buryo bwanakoreshejwe mu bihe byahise ubwo Caritas yafashaga abagizweho ingaruka n’ibirunga, isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko bwatanze umusaruro ari na yo mpamvu bwongeye gukoreshwa.
Ubuyobozi bwa Caritas, Diyosezi ya Nyundo buvuga ko buzakomeza kugoboka abari mu kaga hatitawe ku cyo bwasigarana ku nkunga buba bwagenewe n’abaterankunga batandukanye.
Buvuga kandi ko mu gukusanya ubushobozi bakoranye na Caritas zo mu madiyosezi atandukanye, Trocaire n’abafatanyabikorwa bayo bo mu bice bitandukanye by’Isi bageneye abahuye n’Ibiza ubufasha binyuze mu muryango bakorana.

