Rubavu: Barembejwe n’abajura biba insinga zibagezaho amashanyarazi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rusamaza, Akagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, baratabaza inzego zibishinzwe bazisaba kubamururaho abajura babarembeje, aho badahwema kwiba insinga z’amashanyarazi ndetse bakanabatoborera inzu.
Bavuga ko muri uyu mwaka gusa bamaze kwibwa insinga ku muyoboro w’amashanyarazi inshuro zirenga eshanu kandi buri gihe bakaba basabwa kwiyishyurira izizisimbura, guhera mu myaka itatu ishize.
Abo baturage basaba ko bafashwa guhashya burundu abo bajura kuko ubu bo bakoze iyo bwabaga ngo birindire umutekano ariko bikaba biba iby’ubusa.
Bavuga ko hakenewe izindi ngamba zizatuma bicika burundu na bo bakongera kubona umuriro mu buryo buhoraho, badafite impungenge zo guterateranya amafaranga uko insinga zibwe.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Buri gihe hano batwiba insinga z’amashanyarazi kandi bimaze nk’imyaka itatu. Kugeza ubu muri uyu mwaka bamaze kutwiba insinga dufatiyeho turi ingo umunani inshuro zigera kuri eshanu. Baraza bagakata uruhande rumwe n’urundi bakazijyana niba babanza gukupa umuriro niba babigenza gute byaratuyobeye.”
Yakomeje agira ati: “Iteka iyo bazitwaye, dutanga amakuru kwa mu Mudugudu, tukamusaba gutanga raporo ku nzego zibishinzwe akatubwira ko yabikoze, tugategereza ko baduha izindi nsinga ntibikorwe, hashira igihe turi mukizima tukongera tugateranya amafaranga gutyo gutyo. Amafaranga amaze kudushiraho kuko ni bwo buzima tubayemo.”
Undi muturage yabwiye Imvaho Nshya ko icyo babona cyaba igisubizo ari uko bakongererwa irondo ry’umwuga rifite imbaraga.
Yagize ati: “Turasaba ko baduha irondo rikomeye kuko iryo dufite turaryishyura ariko bikanaba iby’ubusa bakatwiba rihari. Insinga zacu hano baziba buri gihe tukagura izindi, amafaranga amaze kudushiraho kandi ntitunacane.”
Bavuga ko iyo batibwe insinga abo bajura bicukura inzu z’abaturage bakibwa n’ibirimo za televiziyo kandi ngo bakaba babivuga iyo bakoze Inteko z’abaturage bikagera ku buyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeannette, avuga ko ikibazo cy’abajura biba insinga z’amashanyarazi bakizi kandi ko bafashe ingamba zo kubihashya zirimo no kongera irondo ry’umwuga ndetse no gukorana n’abaturage mu gutanga amakuru y’abo bakeka, agaragaza ko biri gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Muri kariya Kagari (Ka Muhira), twari tumaze igihe tuhafite ikibazo cy’ibisambo ariko ubu twashyizeho ingamba zirimo kongera irondo ry’umwuga ndetse tugakorana n’abaturage mu gutanga amakuru kandi biri gutanga umusaruro kuko hari abari gufatwa.”
Yakomeje avuga ko uretse no kubiba insinga z’amashanyarazi nk’ubuyobozi banamenye ko abo baturage bibwa ‘Televiziyo’ zabo, bityo akabasezeranya ko birimo gushakirwa igisubizo kandi ko bafatanyije ibyo bisambo bizacika.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abakora ubujura muri Muhira kimwe n’ahandi bahagurukiwe kandi ko batazigera bihanganirwa.
Yagize ati: “Abakora ubujura bose barihanangirizwa ko Polisi yahagurikiye abakora ubujura buciye icyuho, abatobora inzu bakiba ibikoresho birimo za Televiziyo, tubabwira ko nta mwanya bafite mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu Gihugu muri rusange kuko ubujura bwangiza ibikorwa remezo, budindiza iterambere cyane cyane ubujura bw’insinga zamashanyarazi.”
Yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe.
Ati: “Abaturage turabakangurira gukomeza gutanga amakuru ku bo bakeka bashobora kuba bahungabanya umutekano n’ituze rya rubanda kandi bakihutira kumenyesha Polisi ibegereye kugira ngo habeho gutabararira ku gihe.”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ishobora no kugera ku myaka 20 y’igifungo bitewe n’ingaruka byagize.
